Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’abana bo ku muhanda i Kigali kimaze guteza umutekano muke - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, mu mpanuro yatanze ubwo yasozaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze amaze iminsi umunani abera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo bimaze kugaragara, aho abaturage bagana abayobozi bagiye gushaka serivisi ariko bahagera bakabwirwa ko ‘bari mu nama, igahera mu gitondo ikageza nimugoroba.’

Ati “Umuturage agafata imodoka cyangwa iy’amaguru agasubira iyo yaturutse. Ndashaka ngo twumvikane, hari inama ziba n’izifite ibyo zikemura. Ariko ndagira ngo mbabaze inama za buri munsi zituma mudakemura ibibazo by’abaturage babagana, ndashaka kumenya icyo ziba zigamije.”

Umukuru w’Igihugu yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, icyo izo nama za buri munsi zigamije mu gihe ibibazo bikomeza kwiyongera aho kugira ngo bikemuke.

Gatabazi yagize ati “Mu biganiro twagiranye aha, abarangije manda, bagaragaje ibibazo by’abaturage bakiriye, ibyo bahaye umurongo n’ibyo bakemuye. Twemeranyije n’abayobozi ko umuturage ariwe ugomba kuza ku isonga, usibye n’inama ndetse hari n’indi ngeso mbi yo kwiriza abaturage ahantu [...] ibyo bintu twarabiganiriye turabizeza ko bigomba gucika.”

Yavuze ko ikibazo kiri mu igenamigambi, gahunda mbi ziba zateguwe ku buryo inama iba no mu gihe cyari cyagenewe kwakira abaturage.

Perezida Kagame ati “Abantu bajya mu nama bashaka iki? [...] Ntabwo ari abayobozi b’inzego z’ibanze no muri za minisiteri, ni inama, inama zivuga ngo zifite icyo ziteguye kandi kigiye gushyirwa mu bikorwa ukakibona ibyo ntabwo navuga ngo inama mwakoze iy’iki? Oya.”

Yavuze ko ibyo bibazo bigomba gukosorwa byanze bikunze kandi mu gihe cya vuba ku buryo inama zo kwihishamo zidakenewe.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bari basanzwe, ko bamubwira ibyo babona bitagenda neza basanze mu kazi.

Yagaragaje ko muri iki gihe ikibazo cy’abana bo ku muhanda mu Mujyi wa Kigali “kimaze gutera umutekano muke”.

Ati “Abana bato b’imyaka 12, 13, abandi baba mu myobo, muri za ruhurura zitwara amazi ariko n’umutekano muke ku muhanda. Ibyo nabyo ntabwo wabireba gutyo gusa ngo ubure kwibaza ikibitera.”

“Ikibazo kinini tugomba gukemura ni bituruka he? Tugomba kuhasuzuma tukabishakira umuti.”

Zimwe mu mpamvu zituma abana bajya mu muhanda zirimo amakimbirane mu muryango, ubukene, ubusinzi n’ibindi.

Ikigo gishinzwe Igororamuco mu Rwanda giheruka gutangiza gahunda yo guca ubuzererezi hagamijwe kwimakaza ko abana barererwa mu miryango. Kuva muri Gicurasi 2020 kugeza muri Nzeri 2021, abana b’inzererezi 3096 basubijwe mu ishuri.

-  Perezida Kagame yasabye abayobozi kwita ku bibazo bibugarije

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bo mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi kwita ku kibazo cy’abishora muri magendu na kanyanga.

Yavuze ko nta muntu azi ‘watejwe imbere na kanyanga ariko ko azi abatejwe imbere n’ubuhinzi.’

Gasana Richard watorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo yabwiye Umukuru w’Igihugu ko hari imico imwe yasigaye muri manda ishize irimo inama nyinshi, avuga ko byasigaye inyuma yizeza ko hari impinduka zigiye kuboneka.

Yabajije ikibazo kijyanye n’abaturanyi batifuriza u Rwanda ineza, abo u Rwanda rubanye neza nabo, asaba ko Umukuru w’Igihugu yabaha umurongo mwiza n’uko babyitwaramo.

Perezida Kagame yamusubije ati “Icya mbere, twe uko turi hano n’ibyo mumazemo iminsi muhugurwa n’ibyo musanzwe muzi, nimukora uko dukwiriye kuba dukora bikaduha umutekano w’umubiri ku bantu, umutekano uko tuwumva abantu bakagira amahoro, nyuma tukagira ibikorwa biduha umutekano w’ubukungu n’imibereho myiza [...] icyo gihe biguha igihugu gikomeye. Kugira ngo gihangane n’ibibazo aho byaba bituruka n’iyo byaba bituruka hanze.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibintu biri kugenda neza, bitanga amahirwe yo guhangana n’umwanzi yaba uw’imbere mu gihugu no hanze, bikongera n’ayo kugira imikoranire.

Abana bo ku muhanda mu Mujyi wa Kigali biyongera umunsi ku wundi. Perezida Kagame yagaragaje ko ari ikibazo kimaze guteza umutekano muke
Perezida Paul Kagame yakebuye abayobozi barebera ibintu bipfa ntibagire icyo babikoraho



source : https://ift.tt/316UwNI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)