Perezida Kagame yahawe impano nababyeyi bab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, mu karere ka Huye habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri ry'umupira w'amaguru rya Paris Saint Germain, ryitezweho impinduka muri ruhago nyarwanda.

Umuhango wo gufungura iri shuri wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ukaba kandi witabiriwe n'ababyeyi b'aba bana, itangazamakuru ryo mu Rwanda no mu mahanga n'abandi.

Nyuma y'umuhango wo gufungura iri shuri, Ababyeyi b'aba bana bagiye gutozwa umupira w'amaguru mu irerero rya PSG basazwe n'ibyishimo by'iterambere barotaga, bagenera impano perezida Kagame.

Iyi mpano yagenewe Perezida Kagame yahawe, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shemamaboko Didier wari witabiriye uyu muhango.

Muri uyu muhango Shemamaboko yatangaje ko i Huye hagiye kuba igicumbi cy'impinduka muri ruhago nyarwanda.

Yagize ati'Turishimye cyane ku bw'iki gikorwa gikomeyue PSG ikoze kigiye guha amahirwe abana b'abanyarwanda kugaragaza impano zabo mu mupira w'amaguru, twizeye ko ejo h'umupira w'amaguru w'u Rwanda ari heza, twizeye abakinnyi beza bazava muri iri shuri'.

Ababyeyi b'aba bana batangaje ko iterambere ryose u Rwanda rukomeje kugeraho rubikesha ubuyobozi bwiza ndetse n'umuyobozi mwiza Perezida Kagame batabona icyo bamwitura kuko ibyo akorera abanyarwanda ari ntagereranywa.

Aba babyeyibavuga ko bizeye ko abana babo bazavamo abakinnyi beza buri kipe ku Isi izifuza mu bihe biri imbere, bizanagirira akamaro cyane umupira w'amaguru mu Rwanda.

Byitezwe ko iri shuri rya ruhago rigiye gufungurwa i Huye rizaba umusemburo mwiza w'impano nyarwanda zizagera ku rwego rushimishije mu mupira w'amaguru, harimo no gukina mu makipe akomeye i Burayi arimo na PSG.

Ababyeyi b'abana batangiye kwigishwa umupira w'amaguru mu irerero ry PSG bahaye impano Perezida Kagame

Kuri uyu wa gatandatu, PSG yafunguye ishuri rya ruhago mu karere ka Huye

Ishuri rya ruhago rya PSG mu Rwanda ryatangiranye abana 172

Impano yagenewe Perezida Kagame yashyikirijwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shemamaboko Didier

Iri shuri ryitezweho kuzamura impano nyinshi z'abana b'abanyarwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111980/perezida-kagame-yahawe-impano-nababyeyi-bababana-bashyizwe-mu-ishuri-rya-ruhago-rya-psg-mu-111980.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)