Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ishuri ry’abakobwa muri Afghanistan ryimukiye mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w’Igihugu yakiriye Shabana Basij-Rasikh muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo 2021.

Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro, bibinyujije ku rukuta rwa Twitter rwanditse ko aba bombi bahuye, banagirana ibiganiro byihariye ariko nta makuru arambuye abyerekeye yigeze atangazwa.

Shabana Basij-Rasikh w’imyaka 31 yasuye u Rwanda nyuma y’amezi agera kuri abiri ibikorwa by’ishuri rye abyimuriye mu rw’Imisozi 1000 nyuma y’inkubiri yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi kw’Abataliban.

Abakobwa 250 bo mu Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri Afghanistan rizwi nka ‘School of Leadership Afghanistan (SOLA)’ bageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 24 Kanama 2021.

Bahisemo kuhakomereza amasomo mu gihe igihugu cyabo cyarimo ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

Urugendo rwabo rwagizwemo uruhare n’ibihugu bitandukanye birimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda rwabakiriye.

Icyo gihe Shabana Basij-Rasikh washinze SOLA, abinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bakobwa bazakomereza amasomo mu Rwanda by’igihe gito mu gihe bategereje ko amahoro agaruka mu gihugu cyabo.

Yagize ati “SOLA iri kwimuka ariko kwimuka kwacu ntabwo ari ukw’iteka ryose. Igihembwe hanze y’igihugu ni cyo twateganyije. Mu gihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo, twizeye ko tuzasubira muri Afghanistan.”

Tariki ya 15 Kanama 2021, ni bwo Aba-Taliban bongeye gufata ubutegetsi, nyuma y’imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nkuru ikimara gutangazwa abaturage b’iki gihugu n’abanyamahanga batangiye guhunga ku bwinshi bikanga ko hashobora kuvuka imvururu zikomeye.

Mu bahunze harimo n’ab’igitsinagore by’umwihariko abiga mu ishuri rukumbi ryigisha abakobwa bacumbikirwa, School of Leadership Afghanistan.

Shabana Basij-Rasikh yagaragaje ko ahangayikishijwe n’abagore bo mu gihugu cye kandi agomba gukomeza guharanira n’uburenganzira bwabo kuko ari intego yihaye.

SOLA yateganyaga ko abanyeshuri bazamara igihembwe [kingana n’amezi atandatu] mu Rwanda, bakazasubira muri Afghanistan ibintu byasubiye ku murongo.

Mbere yo kohereza mu Rwanda abakobwa biga muri SOLA, Shabana Basij-Rasikh, yatwitse inyandiko zose ziberekeye agamije kubarinda bo n’imiryango yabo.

Ni ishyaka yatewe no kuba muri Werurwe 2002, ubwo Abataliban bamburwaga ubutegetsi, ibihumbi by’abakobwa bo muri Afghanistan bahamagariwe kugana ibigo bya Leta bagahabwa ibizamini bisimbura ibyatwitswe n’Abataliban, icyo gihe yari umwe muri bo.

Perezida Paul Kagame yaganiriye na Shabana Basij-Rasikh washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan (SOLA) ryimuriye ibikorwa byaryo mu Rwanda mu buryo bw'agateganyo
Perezida Kagame yakiriye Shabana Basij-Rasikh aherekejwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard
Perezida Paul Kagame na Shabana Basij-Rasikh bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Village Urugwiro




source : https://ift.tt/3oC6gPH
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)