Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy'abinubira uko bahanirwa umuvuduko ukabije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabitangaje mu gikorwa ngarukamwaka cyo gushimira abasora kibaye ku nshuro ya 19 kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2020, mu muhango wabere mu nyubako ya Intare Arena i Rusororo.

Perezida Kagame avuga ko muri iyi minsi arimo kubona ku mbuga nkoranyambaga abantu binubira guhanirwa umuvuduko ukabije, aho bamwe bacibwa ihazabu y'amafaranga ibihumbi 25 kubera kurenza umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

Perezida Kagame yagize ati “(Abantu) baravuga ngo ‘uwarengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha ntahumeka, uwo muvuduko ubanza ari nk'uwo bamwe muri twe bakoresha amagurugu tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane, ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane, ariko na none ntabwo twawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho urimo kujya”.

Perezida Kagame avuga ko yasabye abapolisi kuringaniza ibyo bipimo by'umuvuduko ku buryo abantu bakwihutira kugera iyo bajya hatabayeho impanuka.

Yavuze ko abantu benshi yabonye bishimiye iki gitekerezo akaba yijeje ko aza gushaka ababishinzwe bagakemura icyo kibazo.

Umukuru w'igihugu kandi yanenze ikijyanye no guhanira abantu umuvuduko runaka kandi nta cyapa gihari kibwira abantu uwo bakwiye kuba barimo kugenderaho mu gace runaka.




source : https://ift.tt/3DxrZ1y
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)