Perezida Kagame yanyomoje ibinyoma byari bimaze imyaka 30 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inshingano zabo zari ugusubiza Ijambo Perezida Paul Kagame yatanze ku bukwe bwa Teta Gisa Rwigema. Yatangiye ubutumwa i Kigali, ariko ubutumwa bwumvikanye cyane i Kampala, aho yavuze ko Uganda itagize Abanyarwanda abo bari bo, ndetse itanabahaye u Rwanda.

Kimwe n’umuvandimwe we ndetse n’abakozi be, sogokuru n’abuzukuru be bahawe ubutumwa bubibutsa ko bagomba kureba ibibareba bakareka u Rwanda. Ariko se bazabishobora? Simbihamya! Kureka u Rwanda rukabaho ubwarwo ni ikintu babona ko kidashoboka, kuko cyababereye ingorabahizi cyane.

Mu muhango wo kwiyakira [ku bari bitabiriye ubukwe bwa Teta Gisa] umubyeyi w’umugeni, Jeannette Rwigema yarahagurutse atangiza ibi byose. Nyuma yo gushima Imana ari nayo Rurema ikanatanga byose, gushima abashyitsi ndetse no gushima umuryango wa Perezida Kagame wari witabiriye ibi birori, yashimiye by’umwihariko uyu muryango ku ruhare wagize mu burere bw’abana be ndetse no kuba waritaye ku buzima bw’umuryango we kuva aho Gisa atabarukiye. Nyuma y’ijambo rye, Jeannette Rwigema yasabye Perezida Kagame kugira icyo abwira abatumiwe.

Nk’umuntu utajya utungurwa, Perezida Kagame yashimye [abageni], anaboneraho gutambutsa ubutumwa ku zindi ngingo zikomeye. Yabwiye Jeannette, Teta ndetse n’umukwe wabo n’umuryango we ko abashimiye ku bw’ubutumire bamuhaye. Ku muryango mushya, yabashimiye ko bahisemo gukorera ibirori by’ubukwe mu Rwanda, ati “Burya abakobwa baturusha kuba intwari.”

Perezida kandi yahise abona neza ko Eric Rwigema Junior atitabiriye ubukwe ku mpamvu atari butinye kuvugira mu ruhame, [aho yagaragaje ko impamvu] ari ukwivanga mu mibereho y’u Rwanda bikozwe n’abaturanyi bo mu Mujyaruguru y’u Rwanda.

Byaragaragaraga ko Perezida Kagame atishimye kuko ibura rya Eric Rwigema risa nk’iryamwibukije amateka azi neza. Perezida wa Uganda n’umuvandimwe bazwi cyane mu bikorwa byo gukurikirana Jeannette Rwigema n’abana be, aho bitwaza amateka bafitanye na Gisa (Fred), kugira ngo bashwanishe umuryango we na FPR.

Mu minsi ishize, byasaga nk’aho bari kugenda bagera ku ntego yabo, ndetse Urwego rw’Iperereza mu Gisirikare cya Uganda rwarabyishimiye. Ariko ibi birori by’ubukwe byerekanye ko umuyobozi w’icyo gihugu n’abambari be ntacyo kwishimira bafite. Uri kwibaza impamvu?

Icya mbere ni uko kubona Perezida Kagame na Jeannette Rwigema mu cyumba kimwe bose bafite akanyamuneza, byari nk’uko wajomba ihembe mu ruhara rutambaye ingofero ya Perezida.

Icya kabiri, kumva umuyobozi w’u Rwanda avuga ukuri ku Banya-Uganda byari ibintu batifuza kumva. Kuvuguruza ibinyoma bya NRM ku ruhare ivuga ko yagize mu rugamba rwa FPR rwo kubohora igihugu byarabababaje cyane. [Mu kugaragaza ko NRM nta ruhare yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, hari aho Perezida Kagame yagize ati] “Ntabwo baturemye, nta nubwo baturemeye.”

Kuvuga ko kwivanga mu bikorwa by’u Rwanda bikozwe n’uruhande rwa Uganda ari byo ntandaro y’uko ibihugu byombi bitakiri inshuti, byarabasebeje cyane. Ariko se kuki bivanga mu mikorere y’u Rwanda, cyane cyane iyo bigeze ku mibanire y’umuryango wa Gen Rwigema n’umuryango wa Perezida wa Repubulika ndetse n’ishyaka riyoboye igihugu (FPR)?

Impamvu yabo yahoze ari ukurema urwango hagati ya Perezida w’u Rwanda ndetse n’umuryango w’intwari y’igihugu kugira ngo bagaragaze Perezida Kagame nk’umuntu utagira impuhwe. Intego yabo ni ukumugaragaza nk’umuntu udashobora kumva ibyifuzo by’umugore wa Rwigema ndetse n’abana batakaje se ubabyara, bitandukanye nabo [bigira nk’aho bita kuri uwo muryango].

Uramutse umbajije nakubwira ko iki cyubahiro baharaniraga batakigezeho, ariko buriya Jeannette Rwigema niwe uzi ukuri. Ntabwo yari akeneye kubwirizwa kugira ngo agaragaze ukuri. Uburyo yashimye umuryango wa Perezida Kagame mu ruhame ni ikimenyetso simusiga kivuguruza ibinyoma by’abashaka kumuharabika.

Ubwo yavugaga ko ntacyo yaburanye Perezida Kagame, wahitaga wumva uburyo ibinyoma byabo birimo gutamazwa. Ibirego by’uko [Perezida Kagame atitaye ku muryango wa Rwigema] byasubijwe iyo byaremewe.

Kugeza ubu, buri wese ushobora gusoma no kumva amakuru arabizi ko Uganda ifitanye ibibazo bikomeye n’u Rwanda. Icyo gihugu cyamenyekanye ku bw’ibitambo by’abakirisitu 45 bitangiye Ubukirisitu hagati ya 1885 na 1887, n’uyu munsi ibitambo biracyatangwa, aho ukuri ari ko gukomeza kuburizwamo muri Uganda.

Gukomeza gutwikira ukuri bizabahitana. Iyi niyo mpamvu CMI yahise ikoresha abakozi bayo mu kuvuguruza Ijambo rya Perezida Kagame, aho batangiye ibyo bikorwa nyuma gato y’Ijambo rye. Kuva kuri Obed Katurebe, Asumani Bisiika, Himbara David, Bob Atwine na Sulah Nuwamanya, kugera no kuri Dr. Theogene Rudasingwa na Mukankusi Charlotte umwe wari warahawe pasiporo na Uganda, bose bivuye inyuma baravuga koko.

Benshi bakomeje kurira amarira y’ingona bameze nk’abavugira umuryango wa Rwigema wababwiye neza ko ibyo wagezeho ubikesha Perezida Kagame. Bamwe muri abo bantu bari basanzwe barwanya uku kuri kuva na kera, mu gihe abandi bahamagajwe gusa kugira ngo binjire muri uru rugamba, bakaza nta kindi bitwaje uretse gusa gutuka Leta y’u Rwanda.

Perezida Kagame uzwiho kuvuga ukuri atekereza iyo ari kuvuga ku bijyanye na politiki, yakomeje kugora cyane CMI, aho mu gihe kitarenze iminota 30, yari amaze gutesha agaciro ibinyoma by’uko ‘Uganda yafashije u Rwanda,’ ibinyoma bimaze hafi imyaka 30 bikoreshwa mu gushimisha ubutegetsi bwa Kampala. Byari bimeze nk’aho u Rwanda rwakuyeho igihu, maze ukuri kukabonwa na bose. Niyo mpamvu Uganda idakwiriye gukomeza kubeshya abaturage bayo.

Iyo wumvise abaturage ba Uganda bize, bavuga ko mu by’ukuri batazi impamvu Kigali na Kampala bitarebana neza, nibwo usobanukirwa neza uburyo Leta yabo yakoze ibishoboka byose ku bintu bibiri by’ingenzi, icya mbere kikaba guhisha ukuri, icya kabiri kikaba gukwirakwiza ibinyoma.

CMI ifite ibinyamakuru bigera kuri 50 byirirwa bikwirakwiza ibitekerezo byayo, birimo Chimpreports, Comandonepost, Softpower, Nilepost, Kampalapost, Spyreports n’ibindi byinshi. Intego yabyo ya mbere muri gahunda y’ububanyi n’amahanga, ni ukurwanya u Rwanda. Icyiza ni uko iyo ibinyoma bihuye n’ukuri, bihinduka umuyonga mu kanya nk’ako guhumbya, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda idahangayikishijwe n’ibyo byose.

Kuvugisha ukuri ni cyo Abanyarwanda nkanjye bahagurukiye muri iyi minsi, mu rwego rwo gushyigikira ibyo Perezida Kagame na Leta y’u Rwanda bamaze imyaka bakora. Ufite uburenganzira bwo kwitega ko tuzakomeza kukubwira uku kuri, kandi natwe kubikora ni inshingano zacu.




source : https://ift.tt/3nbh2x1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)