Perezida Kagame yasabye abikorera gukebura abakigenda biguru ntege mu gusora (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021, mu muhango wo gusoza Ukwezi kw’Ibikorwa byo gushimira Abasora, wabereye muri Intare Conference Arena.

Perezida Kagame yashimiye abahembwe avuga ko bujuje inshingano zabo neza zo gusora uko bikwiye.

Yagize ati “Abahembwe n’abandi bakoze neza, ni yo mpamvu umubare w’amafaranga yavuye mu misoro ugaragara ko wazamutse cyane kandi turi mu bihe bitoroshye. Mwatanze umusanzu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu kandi buvamo amajyambere twifuza. Ibyo byose byabaye hari ibibazo bikomeye by’icyorezo cya COVID-19 ariko birerekana ko abantu bashyizemo imbaraga zihagije.’’

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 cyinjije mu isanduku ya Leta imisoro ya miliyari 1654,5 Frw. Cyari gifite intego yo gukusanya miliyari 1.594,3 Frw. Ni ukuvuga ko intego yarenzeho miliyari 60,2 Frw; igerwaho ku kigero cya 103,8%.

Ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020, imisoro n’andi mafaranga akusanywa na RRA byazamutse ku mpuzandengo ya 9,1%.

Perezida Kagame yavuze ko kugera kuri iyo ntego byerekana ko abantu batacitse intege.

Ati “Ndashimira Abanyarwanda kwihangana kandi mbibutsa no kubasaba ko twakomeza iyo nzira no mu bibazo biba bitoroshye abantu bagakomeza gukora no kwiyubaka, abantu bakava mu bihe bibi nk’ibi.’’

Yavuze ko gutanga umusoro bishobora kumvikana nko kwitanga ariko biba bifite intego yo kubaka igihugu no kugifasha kwigira.

Ati “Abakora n’abatanga imisoro n’abo twashimiye ni ikimenyetso cy’ibishoboka kandi bikwiriye gukorwa. Icyo nabasaba ni ugukora kurushaho ndetse no gukora neza. Ibyo kuba dukora dukwiye kubyongera, tukabikora neza, bikatwongerera inyungu. Igihugu kibyungukiramo muri iyo nzira.’’

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko gutanga imisoro neza bifatwa nk’igishoro mu bukungu n’imibereho myiza y’u Rwanda rwa none n’ahazaza.

Ati “Dufite amahirwe yo kugira inzego za Leta zikoresha umutungo neza, zigatanga inyungu zifatika twese tubona kandi twumva. Ndasaba ko byarushaho kuba byiza. Iteka ntabwo ibintu biba byiza cyane ariko haba hari ibigomba gukorwa neza kurushaho.’’

Perezida Kagame yavuze ko impamvu hizihijwe Umunsi w’Abasora ari ukubera kwihangana n’ukwitanga kw’Abanyarwanda muri rusange. Yabasabye gukomeza iyo nzira no gukora ibirenze

-  Yatanze umukoro ku bikorera

Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu by’ingenzi bikwiye kwitabwaho by’umwihariko mu bikorera kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ati “Abikorera bakwiriye gukomeza gufatanya n’inzego z’ibanze za Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu kurushaho kwigisha no gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’imisoro, kumva neza amabwiriza n’amategeko agenga imisoro n’uruhare rw’imisoro mu iterambere ry’igihugu cyacu. Bizatuma abubahiriza gutanga imisoro ku bushake biyongera.’’

“Icya kabiri ni ugukomeza kwitabira no kurushaho gukoresha ikoranabuhanga no gusesengura niba hari ibigomba kwiyongera kugira ngo abatanga umusoro bamenyekane. Si byiza ko abantu bamwe bakora, batanga imisoro bikabavuna. Ntabwo byumvikana ko ari bamwe babikora gusa, abandi bagashaka uko bakwepa ntibakore ibyo bagomba gukora.’’

Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rizazamura umubare w’abatanga umusoro no kugabanya abatawutanga kandi bafite ibyo bakora byinjiza.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, yavuze ko kugera ku musaruro mwiza mu bihe bidasanzwe ari umusaruro wa porogaramu z’ikoranabuhanga zafashije gutanga serivisi z’imisoro nka ‘E-Tax’ na ‘E-Payment’ zimenyekanisha no kwishyura umusoro.

Iri koranabuhanga ryiyongeraho irya EBM, iri rikoreshwa mu gucunga umusoro ku Nyongeragaciro (VAT) ugira uruhare rwa mbere kurusha indi misoro kuko ruri hagati ya 30 na 35%.

Ati “Iyo VAT itanzwe neza bifasha no kuzamura umusoro ku nyungu.’’

Nko mu 2013/2014, umusoro wa VAT wakiriwe wari miliyari 199,6 Frw, ugera kuri miliyari 531,4 Frw mu 2020/2021. Ni ijanisha rya 33% buri mwaka.

Kuva mu 2013, abakoresha EBM bavuye kuri 953 ugera ku basora 49.153 kugeza mu Ugushyingo 2021.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Bafakulera Robert, yagaragaje ko abo mu rwego rw’abikorera na bo batagihatirwa gusora.

Yagize ati “Abikorera ntibakingingwa gutanga umusoro kuko na bo bazi ko ari ukwiyubakira igihugu. Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuba buha ijambo abasora ndetse bukanashyigikira imikoranire n’inzego za Leta kuko bitanga umusaruro ugaragara mu kubaka igihugu cyacu.’’

U Rwanda rufite intego yo gukusanya imisoro n’amahoro ya miliyari 1774.6 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22.

Ruganintwali yavuze ko bizeye kuzagera kuri iyi ntego binyuze mu gushishikariza abasora gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, gukorana n’abafatanyabikorwa mu nzego za Leta n’abikorera, kunoza imikorere ya RRA no kongera ubushobozi bw’abakozi ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

Umunsi wo gushimira Abasora 2021 wizihijwe ku nshuro ya 19 kuva ibikorwa byawo bitangiye mu 2002.

Uw’uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye kuzahura ubukungu” yahujwe n’ibihe igihugu kirimo cyo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19.

Muri iki gikorwa, abasora 32 bari mu byiciro birimo abantu ku gito cyabo, abasora bato, abaciriritse, n’abanini bitwaye neza mu 2020 bashimiwe umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu bayobozi bitabiriye uyu muhango
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yitabiriye umuhango wo gusoza Ukwezi kw’Ibikorwa byo gushimira Abasora
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard (ibumoso) aganira na Benjamin Gasamagera wigeze kuba Umuyobozi wa PSF
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, mu bitabiriye uyu muhango
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 cyinjije mu isanduku ya Leta imisoro ingana na miliyari 1654,5 Frw
Perezida Kagame ari kumwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal (iburyo); Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, yijeje ko binyuze mu gushishikariza abikorera gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, kongerera abakozi ubumenyi n'ubushobozi bizafasha ikigo gukomeza gukora neza
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Bafakulera Robert, yavuze ko abikorera batagihatirwa gusora kuko bamenye ko ari ukwiyubakira igihugu
Perezida Kagame n'abayobozi bakuru b'ibihugu bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo guhemba abasora beza

Video: Mushimiyimana Azeem




source : https://ift.tt/3crZ5Ei
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)