Yabigarutseho nyuma y’impaka zikomeye zimaze iminsi ziri mu itangazamakuru aho abantu benshi binubiye ko mu mihanda hasigaye harakajijwe ingamba ku barenza umuvuduko.
Byatewe n’uko hari abavugaga ko bandikirwa na Camera za Polisi mu gihe barengeje umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha.
Ubwo yari mu muhango wo gushimira abasoze neza mu mwaka wa 2020, ni bwo Perezida Kagame yavuze ku kibazo kimaze iminsi kijyanye n’amande akomeye abantu basigaye bakwa.
Ati “Njya mbibona ku mbuga zihana amakuru, hari ibyo maze iminsi mbona. Abantu mwese muri hano uko mwaje, abenshi mwari mutwaye imodoka, ubanza mwaje musora inzira yose kugera hano.”
Perezida Kagame yavuze ko yabonye abantu bitotomba, binubira ko umuvuduko w’imodoka watumye benshi bahanwa bazira kuba bararengeje uwagenwe.
Ati “Baravuga ngo ntawe uhumeka, abantu bagenda batanga amafaranga, uwarengeje ibilometero banza ari nka 40 ku isaha, uwo muvuduko banza ari nk’uwo bamwe mu bamenyereye kugendesha amaguru tugenda.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko wagira ngo abawugennye bashakaga gutubura amafaranga cyane ariko ko bidakwiriye.
Ati “Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza. Sinshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.”
Yasabye Polisi y’Igihugu guhindura ku buryo umuvuduko ugenwa hagendewe ku mutekano wo mu muhanda kandi n’abagenzi bakagenda neza bisanzuye.
Ati “ Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira ‘balance’. Ariko banza mwese, bariya babivugaga babavugiraga, ndabona abantu mwese ariko mubyumva. Hari abavuga ko twagendaga ntitubone ikimenyetso kitwereka umuvuduko tugenderaho. Iyo hatari icyapa ubibwirwa n’iki? Hari ibyapa cyangwa ibimenyetso bibwira abantu.”
“Ntitwifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru. Nababwiraga ko nabibonye abantu babiganira nshaka kumenya ukuri kose.”
Imibare yo mu mezi 10 y’imyaka itatu igaragaza abantu bapfuye bazize impanuka. Mu 2019 hapfuye 739, bigeze mu 2020 baba 687 mu gihe mu 2021 ari 548.
source : https://ift.tt/3r0XiOK