Perezida Kagame yasabye umuhungu wa Rwigema kwitandukanya n'abateranya imiryango agataha mu rugo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu bukwe bwa Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Fred Rwigema akaba na mushiki wa Eric Gisa Rwigema, washakanye na Marvin Manzi, umuhungu wa Louis B. Kamanzi nyiri Radio Flash mu bukwe bwabereye i Kigali.

Aba bana bombi Fred Rwigema yababyaranye na Janet Rwigema bashakanye tariki 20 Kamena 1987. Ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 nibwo habaye ubukwe bw'uyu mukobwa wa Rwigema.

Ni ubukwe bwitabiriwe n'imiryango ndetse n'inshuti za Fred Rwigema zirimo na Perezida Paul Kagame bakuranye ndetse bagafatanya no mu rugamba rwo kubohora Uganda mbere yo kwerekeza amaso ku gukiza u Rwanda ingoma y'igitugu ya Habyarimana Juvenal.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku buzima yabanyemo na Rwigema mu bwana, ubwo bose bari impunzi muri Uganda bafite munsi y'imyaka icumi.

Yavuze ko we na Rwigema bagiye babana mu bice bitandukanye bya Uganda birimo Nshungerezi na Tooro. Ubwo bari bafite imyaka umunani ngo bakundaga guhurira mu rugo rw'umuturanyi wabo nawe wari Umunyarwanda bagiye kumva amateka y'igihugu cyabo arimo n'ibitero byamenyekanye nk'iby'inyenzi, yavuze ko biri mu byabareye isoko yo gutangiza urugamba rwatumye Abanyarwanda bari barahejejwe hanze y'igihugu bataha.

Ashingiye kuri uyu mubano yari afitanye na Rwigema, Perezida Kagame yavuze ko afata Teta Gisa Rwigema nk'umwana we.

Yagize ati: 'Teta ni nk'umwana wacu nk'uko dufite abandi, akaba umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Jeannette ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo n'umubyeyi wundi uri hano. Dufitanye amateka maremare cyane n'iyo miryango mvuze.'

Anastase Kimonyo wagarutsweho na Perezida Kagame ni se wa Rwigema akaba umwe mu Batutsi batotejwe baranafungwa, byaje gutuma yimurira umuryango we muri Uganda.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko bitewe n'aya mateka iyi miryango ifitanye, atewe ishema no kuba yabashije gutaha ubukwe bwa Teta.

Nubwo ubu bukwe bwari bwahurije hamwe inshuti n'abagize umuryango wa Fred Rwigema ntibwigeze bugaragaramo uyu muhungu we w'imfura. Kuba atahagaragaye ni ibintu byanagarutsweho na Perezida Kagame, wasabye mushiki we n'umubyeyi we kumubwira ko akwiriye gutaha akaba mu gihugu se n'abandi baharaniye gutahukamo.

Yagize ati: 'Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette (umugore wa Rwigema) ndetse ndi butume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ngira ngo ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu se n'abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye. Mumumpere ubutumwa sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa yaba impunzi.'

Yakomeje ashima Teta wakomeje kuba mu Rwanda akaba anahashakiye umugabo.

Yagize ati 'Ariko ndashimira Teta, abakobwa n'abagore ni intwari baraturuta akenshi, we yagumye hano, anahashakiye n'urugo, yagenze hirya ariga arataha. Jeannette ntabwo nifuza ko umuhungu wa Gisa yaba hanze keretse ari ko yabihisemo hari impamvu, ariko akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kujya agenda akagaruka. Ntazashake ubuhungiro hanze.'

Ikindi Perezida Kagame yagaragaje nk'ikidakwiye ni ukuba uyu muhungu wa Rwigema yagera mu gihugu cy'abaturanyi ariko agasubira aho aba hanze y'umugabane wa Afurika atageze mu Rwanda.

Nubwo Perezida Kagame atigeze yerura ngo avuge aba baturanyi mu izina, byumvikanaga ko yagarukaga kuri Uganda.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ntawe mu muryango we cyangwa uwa Rwigema yakwifuriza gusigwa icyasha n'aba baturanyi.

Yagize ati: 'Nta nubwo akwiriye kuza ngo agarukire mu baturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda. Ntabwo ari byo. Ntabwo bikwiriye ngo aze agarukire mu baturanyi asubireyo. Ndabivugira ko mu baturanyi bivanze cyane mu mibereho yacu, mu gihugu cyacu no mu buzima bwacu kugeza uyu munsi. Ntabwo numva ko hakwiriye kugira uwo basiga ibara ribi muri twebwe, cyane cyane simbyifuza haba ku muryango wanjye no kumuryango wa Gisa.'

Aha icyasha Perezida Kagame yavugaga ni imigambi mibisha ubutegetsi bwa Uganda bumaze iminsi bugaragaza ku Rwanda ndetse bugashaka no kuyinjizamo bamwe mu Banyarwanda barimo n'abagize uruhare mu kurubohora cyangwa babaye mu nzego z'ubuyobozi zabwo zitandukanye.

No kuri Rwigema mu bihe bitandukanye Uganda yagiye icura ibinyoma bigamije kuyobya no kugumura umuryango n'inshuti ze.

Eric Gisa Rwigema (Junior), umuhungu wa Gen Major Fred Gisa Rwigema

Tariki ya 5 Nzeli 2021, ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti 'Abayobozi bacu bari he?' Muri iyi nkuru, umwanditsi Phillip Matongo akomoza ku izina rya Gen Fred Rwigema.

Matongo yavuze ko urupfu rwa Rwigema rwatewe 'n'umwe mu bayobozi b'ingabo bari bamwungirije, bivugwa ko yakuye intwaro ye mu mufuka ubundi akarasa Rwigema mu mutwe ari nabwo yitabaga Imana.'

Mu yandi magambo, uyu mwanditsi akwirakwiza ibihuha kuko Rwigema yarashwe n'umwanzi bari bahanganye ku rugamba.

Mu bihe bitandukanye kandi ubutegetsi bwa Uganda bwagiye bucura ibinyoma bitandukanye bigamije kugaragaza ko Leta y'u Rwanda yatereranye umuryango wa Fred Rwigema kandi yaragize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu.

Aya makuru asa n'ayanyomojwe na Jeannette Rwigema washimiye Perezida Kagame ngo kuko yagerageje kubaba hafi uko bishoboka.

Mu ijambo rye, Jeannette Rwigema yagize ati 'Ndagira ngo mumfashe gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu ku ruhare rukomeye cyane bagize mu muryango wacu. Aba bana bashoboye kwiga, ntacyo babuze mwarakoze ndabashimiye mbikuye ku mutima.'

Perezida Kagame yavuze ko ibi bikorwa bya politike by'abaturanyi byageze n'aho bitandukanya imiryango.

Yagize ati: 'Ibibazo bimwe mvuga, bimwe bitwara abantu hanze, bitandukanya imiryango nabyo biri muri iyo politike […] Nibo rero bagenda bagashuka abana, bagashuka abantu bakuru bakabasezeranya ibyo bazabagira ndetse bakarenga bakabasezeranya ibyo bazabagira hano. Ntibishoboka ntabwo byakunda, nta wundi utari Umunyarwanda wagena icyo u Rwanda rwaba. Ntibishoboka.'

Perezida Kagame yavuze ko yagiye agira igihe gihagije cyo kuganira na Eric Gisa Rwigema no kumuhanura anamusezeranya ko ntacyo azamuburana ariko bikitambikamo amagambo y'aba baturanyi.

Yagize ati: 'Uriya musaza wawe akirangiza amashuri yisumbuye nicaranye nawe kandi nanamugutumyeho nizere ko yakumpereye ubutumwa ndetse nanamutuma no ku mubyeyi wundi yasigaranye. Twagiranye ikiganiro kinini cyane nk'uwubaka umwana muto ukura. Ari we na mushiki we nanabasezeranyije ko ntacyo bamburana gishoboka ku muntu ariko icyo gihe nyine hagera igihe hakazamo ibintu birebire birimo amatiku n'amagambo aturutse hanze. Rimwe na rimwe ibyo nabyumva nkasubira inyuma nkicecekera nkabyihorera.'

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye kwigira ku mateka y'ibyabaye mu gihugu imiryango n'abantu bakirinda kuryana ndetse asezeranya uyu mukobwa wa Rwigema ko azakomeza kumuba hafi.

Iri jambo Perezida Kagame yavugiye muri ubu bukwe rifite byinshi rivuze ku mibanire hagati y'u Rwanda na Uganda kuri ubu imaze imyaka yararushijeho gutokorwa. Si kenshi Umukuru w'Igihugu akunze gufata umwanya akavuga birambuye ku ngingo zifitanye isano no kwangirika k'uyu mubano.

Yanavuze ko mu gihe aba baturanyi bakora ubushotoranyi bukomeye burimo n'amatiku, we ahitamo kutinjira mu ntambara nk'izi ku bushake kuko ahitamo intambara z'ingenzi yarwana ndetse ziba ari na nyinshi kuri we mu kazi akora, bityo izi zo mu baturanyi agahitamo kuzirebesha amaso yicecekeye.



Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yasabye-umuhungu-wa-Rwigema-kwitandukanya-n-abateranya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)