Perezida Kagame yashimye Imbuto Foundation yujuje imyaka 20 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w’Igihugu yifurije Imbuto Foundation isabukuru binyuze mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye. Ibirori byo kuyizihiza byabereye muri Kigali Convention Centre.

Congratulations :#ImbutoTurns20

— Paul Kagame (@PaulKagame) November 27, 2021

Imbuto Foundation ni Umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Kuva icyo gihe, umaze guhindura ubuzima bw’abaturarwanda mu ngeri nyinshi.

Nko mu rwego rw’uburezi, abana 60.106 batarengeje imyaka itandatu, bafashijwe guhabwa uburezi buboneye binyuze mu Ngo Mbonezamikurire z’abana bato ziri hirya no hino mu gihugu.

Ni mu gihe ababyeyi 25.357 bungukiye mu kuba izo ngo zarashyizweho bahabwa imirimo yo kwita kuri abo bana.

Imbuto Foundation yagize kandi uruhare mu kubaka amashuri mu bice bitandukanye by’igihugu, nk’aho hari atatu yubatswe mu turere twa Gasabo, Gicumbi na Nyarugenge.

Ku rundi ruhande, abana b’abakobwa 5.113 bahawe ibihembo ku bwo gutsinda neza mu mashuri guhera mu 2005. Abafashijwe kubona amafaranga y’ishuri mu mashuri yisumbuye guhera mu 2002 ni 10.241.

Mu rwego rw’ubuzima, abana b’abakobwa 3.422 babyaye inda zitateganyijwe, bahawe ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze kugira ngo barindwe ihungabana, naho abantu 604.992 bagerwaho n’amahugurwa ajyanye no kuboneza urubyaro.

Urubyiruko 299.834 rwafashijwe kugera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha Virusi itera Sida n’ibindi.

Ni mu gihe Abajyanama b’Ubuzima 35.667 bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze byatuma bakora akazi kabo neza n’ibindi.

Mu bijyanye no kongerera ubushobozi urubyiruko, Imbuto Foundation yafashije ururenga ibihumbi 28 binyuze mu biganiro n’amahuriro y’urubyiruko 39 yigaga ku miyoborere, gukunda igihugu, amahitamo aboneye y’icyo umuntu yakora, uburere mboneragihugu, ubukorerabushake n’ibindi.

Ni mu gihe kandi miliyoni 290 Frw yahawe urubyiruko mu guteza imbere imishinga yabo binyuze mu kigega cyo kuzahura inganda ndangamuco.

Koperative 37 zafashijwe kugeza umusaruro wazo ku masoko naho urubyiruko rw’abagore n’abagabo 48 bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bahembwe binyuze muri gahunda ya CYRWA.

Mu 2001, Madamu Jeannette Kagame yashinze Umuryango PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wari ugamije by’umwihariko kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Uko imyaka yagiye ishira PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007, yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

Madamu Jeannette Kagame ku wa 5 Ukuboza 2018, yari agaragiwe n’abana bo mu bice bitandukanye by’igihugu bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, ubwo hasozwaga umwiherero wabereye mu Karere ka Nyanza



source : https://ift.tt/3DVkH82
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)