Iyi nama iteranye mu gihe havugwa virusi nshya ya Corona ivugwaho kugira ubukana, ikaba ndetse imaze kugaragara mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi.
U Rwanda rwari ruherutse koroshya ingamba nyinshi hakurikijwe kuba iki cyorezo cyari kimaze iminsi kigaragaza ko cyagabanyije ubukana.
Icyakora Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda iherutse kuburira abaturarwanda kubera ubu bwoko bushya bwa coronavirus yahawe izina rya Omicron, rutegeka ndetse ko abinjira mu gihugu baturutse mu mahanga babanza kujya mu kato k'amasaha 24 muri hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi.
Kigali Today irabagezaho imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ikimara gushyirwa ahagaragara.
.
source : https://ift.tt/317tTYq