Perezida Ndayishimiye ugiye i Dubai muri Expo azamarayo iminsi 5 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryasohowe n'Ibiro bishinzwe Itangazamakuru n'itumanaho n'ubuvugizi by'Umukuru w'Igihugu mu Burundi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021, rivuga ko Perezida Ndayishimiye uyu munsi yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu aho yitabira imurika ryiswe Expo2020 Dubai.

Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Urwo ruzinduko rw'Iminsi itanu rubaye mu rwego rwo gutsimbataza umubano w'u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.'

Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru w'Ibiro by'Umuvugizi wa Perezidansi, Evelyne Butoyi, rivuga ko Perezida Ndayishimiye jyana na Madamu we Angeline Ndayishimiye.

Perezida Evariste Ndayishimiye wakunze kugirira uruzinduko hanze y'Igihugu cye, mu kwezi gushize k'Ukwakira tariki 22 yari yagiye muri Tanzania aho yakiriwe ndetse akanagirana ibiganiro na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan na we wari uherutse gusura u Burundi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-ugiye-i-Dubai-muri-Expo-azamarayo-iminsi-5

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)