Umuhanzi nyarwanda, Nemeye Platini yerekeje muri Nigeria mu bihembo bya Afrima, akaba yagiye aherekejwe na Dj Brianne ndetse na Producer Element n'ababyinnyi 4.
Platini uretse kuba ari umuhanzi uzaririmba mu muhango wo gutanga ibi bihembo, ni umwe mu bahataniye ibihembo aho ari mu cyiciro cya 'Best Artist, Duo or Group in African Contemporary', indirimbo ye 'Atansiyo' ikaba ihatanye n'izindi nka; Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga na Running to You ya Chike ft. Simi.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu muhanzi we yamaze guhaguruka mu Rwanda aho yajyanye na Producer Element, ni mu gihe Dj Brianne we n'ababyinnyi bane baza guhaguruka mu Rwanda ku isaha ya saa 12h zo mu Rwanda, ni mu gihe bagomba kuba bageze ku kibuga cy'indege saa 11h.
Uretse Platini, undi muhanzi nyarwanda, Meddy ahatanye mu cyiciro cyitwa 'Best East Africa Male Artist' aho indirimbo ye 'My Vow' ihatanye n'izindi zirimo; Waah ya Diamond na Koffi Olomide, Weekend ya Eddy Kenzo, Proud of you ya Darassa na Ali Kiba, Attitude ya Harmonize na Awilo Longomba, Kelebe ya Rayvanny na Inno's B kimwe n'izindi.
Ibi bihembo biteganyijwe kuzatangwa tariki ya 21 Ugushyingo muri Convention center, Eko Hotels mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, bizaba byabanjirijwe na 'African Music Business Summit' izaba tariki ya 19 Ugushyingo.