Polisi ikomeje guhugura abantu batandukanye ku kwirinda inkongi no kuzirwanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Gaharwa.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko Polisi y'u Rwanda ishyize umwete mu kwagura ubukangurambaga mu baturarwanda bugamije kurwanya inkongi.

Yagize ati "Ikigamijwe ni uguha ubumenyi bw'ibanze abaturarwanda ku bijyanye n'inkongi, amoko y'inkongi, uburyo bwo kuzimya inkongi n'uko abantu bakoresha Gaz mu ngo zabo batetse."

Yakomeje avuga ko abakozi 60 batoranijwe muri RICA, abashinzwe umutekano muri iki kigo n'abanyeshuri bo mu ishuri rya Gashora bahawe ubumenyi bw'ibanze bw'uko bakwirinda inkongi n'uko bayizimya iramutse ibaye, bakifashisha ibikoresho bitandukanye bizimya umuriro.

ACP Gatambira yashimye ubushake n'ubwitabire byaranze abakozi ba RICA, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bahawe. Yabasabye kwirinda inkongi ariko yaramuka ibaye bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.




source : https://ift.tt/3C8kMne
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)