Polisi irasaba abakora mu Tubari kugenzura ko abaje batwaye ibinyabiziga batanyoye inzoga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu 28 beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, bafatiwe mu bice binyuranye by'Umujyi wa Kigali hagati ya tariki 06 n' 09 Ugushyingo 2021.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byari bigamije kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati "Gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka mu muhanda ariyo mpamvu Polisi ikora ibikorwa byo kugenzura abo bantu. Aba bantu 28 bafashwe mu minsi ine bafatirwa mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali."

CSP yakomeje akangurira ba nyiri utubari kwirinda guha inzoga abantu batwaye ibinyabiziga.

Yagize ati "Muri ibi bihe utubari twarafunguwe, turakangurira abafite utubari n'abakoramo kujya bagenzura ko abakiriya babo baje batwaye ibinyabiziga ko batanyoye inzoga."

Yakomeje abagira inama yo kujya bashaka abantu batanyoye inzoga bo gutwara abakiriya babo. CSP yakomeje agira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda kwica amategeko y'umuhanda nkana kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n'ubw'abandi bakoresha umuhanda.

Rwemera Leopord umwe mubafashwe yemeye ko yari yanyoye inzoga agatwara imodoka.

Yagize ati "Nafashwe kuwa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo, nari ntwaye imodoka nanyoye inzoga nageze ku bapolisi bansuzumye basanga mfite igipimo cya Kabiri cy'umusemburo wa Alukoro mu maraso. Ndicuza ibyo nakoze nkabisabira imbabazi ko ntazabisubira."

Nambajimana Claude nawe yavuze ko yafashwe tariki ya 8 Ugushyingo atwaye moto yanyoye inzoga. Yavuze ko yafatiwe mu Murenge wa Kimihurura mu Rugando.

Nambajimana yagiriye inama bagenzi be kujya birinda gutwara imodoka banyoye inzoga.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-irasaba-abakora-mu-Tubari-kugenzura-ko-abaje-batwaye-ibinyabiziga-batanyoye-inzoga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)