Polisi yafashe uwari ugemuye urumogi i Nyanza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jomba, Akagari ka Nyamitanga, Umudugudu wa Rugera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo mugore yafatiwe mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati” Abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi basaka imodoka zinyura mu muhanda Mukamira-Muhanga,imodoka yarimo yageze mu Mudugudu wa Rugera barayisaka. Abapolisi basatse umutwaro we basanga harimo udupfunyika tw’urumogi yaruhishe mu myenda yari mu gikapu cye.”

Uwafashwe yavuze ko yari ajyanye urwo rumogi ku mukiriya uba mu Karere ka Nyanza akaba yari arukuye ku mucuruzi w’urumogi wo mu Murenge wa Bugeshi. Gusa yanze kuvuga imyirondoro y’uyu mucuruzi, ariko ngo yari yamusezeranyije kumuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 amaze kugeza ruriya rumogi ku mukiriya i Nyanza.

CIP Karekezi yongeye kuburira abantu bishora mu byaha cyane cyane mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko birangira bafashwe bagafungwa imyaka myinshi muri gereza. Yakomeje akangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha cyane cyane abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Uwafashwe n’urumogi yafatanwe byashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Jomba kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.




source : https://ift.tt/3cVbgtC
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)