Queen Elizabeth umaze iminsi avugwaho uburwayi yagaragaye yitwaye mu modoka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu cyumweru gishize, mu Bwongereza haturukaga inkuru itari nziza y'uburwawi bwa Queen Elizabeth wanajyanywe mu bitaro.

Abongereza ndetse n'abaturage bo mu bihugu bifitanye umubano wa kiriya Gihugu barimo abo cyakoroneje, bari bagize impungenge ko Isi yaba igiye kubura uyu muntu uri mu bakomeye muri iki gihe.

Gusa kuri uyu wa mbere tariki 01 Ugushyingo 2021 Queen Elizabeth w'imyaka 95 yagaragaye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Jaguar mu gace atuyemo ka Windsor Castle bituma igikuba cyar kiri mu bantu kigabanuka.

Yongeye kugaragara nyuma y'iminsi bivugwa ko ubuzima bwe butifashe neza byanatumye atitabira inama yiga ku mihindagurikire y'ibihe izwi nka 'COP26 summit'.

Mu cyumweru gishize Queen Elizabeth II, yaraye mu bitaro ari gukorerwa isuzuma ry'ibanze ry'ubuzima bwe.

Ubwo burwayi bwatumye ajyanywa mu bitaro, bwishe ibikorwa yateganyaga birimo n'urugendo yagombaga kugirira muri Ireland y'Amajyaruguru kuko abaganga bamusabye ko agomba kuruhuka nibura iminsi mike akirinda ibikorwa byose byo mu ruhame yatenyaga kujyamo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Queen-Elizabeth-umaze-iminsi-avugwaho-uburwayi-yagaragaye-yitwaye-mu-modoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)