Rafael amaze gukinira imikino 3 Amavubi kuva ku mukino wa Uganda ubanza ndetse n'umukino uheruka wa Mali.
Hari amakuru yavugaga ko uyu musore w'imyaka 22 y'amavuko yaba yaravuye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi yiteguraga Kenya, kubera amakimbirane yari yabaye hagati ye na Sugira Ernest kubera nimero 16 yambaraga kandi yarambarwaga na Sugira Ernest.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, nibwo uyu musore yanditse itangazo avuga impamvu nyamukuru yatumye ava mu ikipe y'igihugu Amavubi. Yagize ati: 'Nasubiye mu rugo kubera impamvu zanjye bwite. Mfite umuvandimwe wanjye witabye Imana kandi nta kindi nagombaga gukora yaba ku ikipe cyangwa mu rwambariro. Nkunda ikipe yanjye ndetse n'u Rwanda mfite ikizere gikomeye cy'ejo hazaza, gusa buri gihe umuryango ni uwa mbere kandi niyo mpamvu. Mbisubiremo nagiye mu rugo ku bw'impamvu zanjye bwite."
Kuri uyu wa mbere, u Rwanda rurakina umukino wa nyuma mu ijonjora ryo gushaka tike y'igikombe cy'Isi, kizabera muri Qatar mu 2022.