Rayon isinyanye amasezerano na Kompanyi icuruza imodoka ihita iyiha 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tom Transfers ni sosiyete icuruza ikanakodesha imodoka mu Rwanda, yinjiye mu bufatanye n'ikipe ya Rayon Sports bwatumye iyi kipe ihita ibona imodoka ebyir nto.

Aya masezerano yashizweho umukono ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021 ku kicaro gikuru cya Tom Transfers giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Bimwe mu biri muri aya masezerano ni uko Rayon Sports yahise ihabwa imodoka 2 zizajya zifashishwa n'abakozi b'iyi kipe mu buzima bwa buri munsi.

Rayon Sports na yo izajya yamamaza ibikorwa by'iyi kompanyi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga z'iyi kipe no ku bibuga.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko ubuyobozi bw'iyi kipe buzakomeza kugira ibiganiro n'iyi kompanyi ku buryo mu minsi iri imbere banavugurura ariya masezerano ku buryo bazabona n'imodoka izajya itwara abakinnyi kuko na yo bayikeneye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rayon-isinyanye-amasezerano-na-Kompanyi-icuruza-imodoka-ihita-iyiha-2

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)