Rayon Sports yamaze kumvikana n'undi muterankunga mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwibikaho abaterankunga, irasinyana amasezerano y'ubufatanye na kompanyi yitwa Tom Transfers uyu munsi,nyuma y'iminsi mike yemeye gukorana na Canal+.

Iyi Kompanyi yabengutse Rayon Sports isanzwe igurisha ikangakodesha amamodoka hano mu Rwanda.

Amakuru aravuga ko Iyi kompanyi iraha amamodoka 2 yo gukoreshwa n'ubuyobozi mu biro hanyuma n'iyi kipe ikazajya ibamamaza ku mbuga nkoranyambaga.Hari andi makuru avuga ko iyi kipe irahabwa imodoka abakinnyi bazajya bagendamo.

Mu butumwa Rayon Sports yahaye abakunzi bayo,yavuze ko uyu munsi saa sita hari igikorwa kibateganyirijwe kuri You Tube y'iyi kipe saa sita.

Ubwo Rayon Sports yasinyanaga amasezerano na Canal+,umuyobozi wayo Uwayezu Jean Fidele yagize ati "Ndizeza abafana ba Rayon Sports n'abakinnyi ba Rayon Sports ko komite ya Rayon Sports ko tuzakora ibishoboka byose dushake n'abandi.Dufite no kubaka Rayon Sports ku buryo ibasha kwitunga no kugira imitekerereze iri hejuru yo gukorana n'ibigo byo hanze nka Canal."

Rayon Sports ifite amanota 4 mu mikino 2 imaze gukina muri shampiyona,iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone abaterankunga bahagije bo kuyifasha kubona amikoro cyane ko yaanashegeshwe na Covid-19.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yamaze-kumvikana-n-undi-muterankunga-mushya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)