Rayon Sports yari ifite umukino wa gicuti wagombaga kuyihuza na Dauphin Noir de Goma yo muri Congo ariko bikaba byarangiye usububitswe.Â
Ni umukino wari uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021 kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo.
Mu itangazo Rayon Sports yashyize ahagaragara, yisekuye ku bakunzi bayo ndetse inatangaza impamvu yatumye uyu mukino usubikwa. " Ubuyobozi bwa Rayon Sports burisegira ku bakunzi bayo kuko umukino wa gicuti wagombaga guhuza Gikundiro na Dauphin Noir yo muri DR Congo wari uteganyijwe kuri iki cyumweru utakibaye, kubera ko hari umubare w'abakinnyi ba As Dauphin Noir batinze kubona ibyangombwa bibemerera gukora ingendo mpuzamahanga."
Biravugwa ko nyuma yo guhagarika uyu mukino Rayon Sports ishobora gukina na FC BAanda yo ikina ikiciro cya muri Congo.
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111433/rayon-sports-yasabye-imbabazi-abakunzi-bayo-111433.html