Rayon Sports yari mu rugo yari yahisemo kubanzamo Bashunga Abouba(GK), Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Nizigiyimana Abdul Kalim Mckenzie, Nsengiyumva Isaac, Blaise Nishimwe, Muhire Kevin (C), Yousseif Rharb, Steve Elumanga na Essomba Willy Onana André
Bugesera FC y'umutoza Abdu Nshimiyimana yo yari yabanjemo Nsabimana Jean de Dieu (GK), Ekele Samuel David, Kato Samuel Nemeyimana, Mucyo Junior Didier, Kagaba Obed, Rucogoza Eliasa, Rafael Osaluwe, Chukwuma Odili, Niyongira Dany, Mugisha Didier na Saddick Souley
Amakipe yombi yatangiye asatirana buri imwe ishaka uko yabona igitego ariko bikagenda banga, Rayon byaje kuyihira ku munota wa 36' Blaise Nishimwe ayibonera igitego cya mbere, mbere yo kujya kuruhuka Essomba Willy Onana André yongeramo icya kabiri.
Mu gice cya kabiri,amakip yombi yaje yahinduye imikinire, Rayon Sports ishaka kongera umubare w'ibitego yirinda kwishyurwa nk'uko byagenze ku mukino yaherukaga gukina na Rutsiro
Binyuze kuri Rutahizamu Steve Elumanga Rayon yabonye igitego cya 3 ku munota wa 76',Bugesera ntiyacitse intege yaje kubona igitego cy'impozamarira cya Rafael Osaluwe ku munota wa 81'
Rayon yahise igira amanota 7 ku icyenda yashobokaga, mu gihe Bugesera yo yagumye ku manota 3, umukino ukurikira Rayon Sports izasura APR FC, mu gihe Bugesera izakira Gasogi United.
Source : https://imirasire.com/?Rayon-Sports-yatsinze-Bugesera-FC-mbere-yo-gucakirana-na-APR-FC