RBC yashyizwe mu bigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwanya RBC yashyizwemo n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC). Uretse RBC, uyu mwanya wanashyizwemo ‘Institut Pasteur du Maroc.

Ibi bigo uko ari bibiri bizashyirwa mu ihuriro ry’ibigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19.

Africa CDC yatangaje ko RBC na Institut Pasteur du Maroc byagaragaje ubushobozi bwo hejuru mu bijyanye no gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda yo gukingira COVID-19, aho muri Maroc hakingiwe abaturage barenga 80% by’abagombaga gukingirwa bose. Ni mu gihe u Rwanda rwakingiye abagera kuri 25% kandi rukaba rufite intego y’uko 2021 izarangira hakingiwe abagera kuri 40%.

Kuba ibi bigo uko ari bibiri byashyizwe mu ihuriro ry’ibigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19, bivuze ko bizatanga amahugurwa agamije kubakira ubushobozi abakora mu nzego z’ubuzima mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika.

Bazabasangiza ubumenyi kandi mu bijyanye n’imicungire y’ibigo bitanga inkingo, uko zikwirakwizwa no mu bijyanye no kumvisha abaturage ko gahunda yo gukingirwa ari iyabo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusangira ubumenyi n’ibindi bihugu bya Afurika mu bijyanye no gukingira COVID-19.

Ati “Turateganya kugera ku ntego y’abantu 40% bitarenze Ukuboza 2021 kandi twiteguye gukorana bya hafi n’ibindi bihugu bya Afurika mu gusangira ubunararibonye tumaze kugira ndetse n’ubufasha mu bijyanye n’imikorere, biramutse ari ngombwa.”

U Rwanda rukomeje gukingira umubare munini w’abaturage barwo ndetse rwatangiye gukora ubushakashatsi bushobora gusiga hatanzwe urukingo rwa gatatu rwa COVID-19 no gukingira abari munsi y’imyaka 18.

Nyuma y’aho u Rwanda rutangiye gukingira Covid-19 muri Werurwe 2021, abaturarwanda barenga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa dose zombi z’urukingo.

RBC yashyizwe mu bigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19



source : https://ift.tt/2ZHTaYw
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)