RDC: Imirwano yongeye kwaduka muri Kivu y'Amajyaruguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bavuye mu byabo berekeza i Bunagana na Jomba mu gihe ingabo za Congo FARDC zakuyemo akazo karenge zigahunga.

Kigali Today ivugana n'abatuye i Bunagana, bavuze ko bataramenya abateye uko bitwa icyakora bamwe bakeka ko baba abarwanyi ba M23 nubwo nta ruhande na rumwe rwigeze rwigamba iki gitero.

Abaturage batuye i Bunagana bavuga ko mu masaha ya saa yine z'ijoro aribwo agace ka Cyanzu kari kamaze gufatwa n'abarwanyi bitwaje intwaro.

Cyanzu na Runyoni hazwi nk'ibirindiro bya nyuma by'umutwe wa M23 mu ntambara yayo iheruka na FARDC muri 2013 ndetse hakaba hamwe mu hantu Gen Sultan Makenga yakoresheje mu guhisha intwaro nyinshi yari yarakuye mu mujyi wa Goma mu kwezi k'Ugushyingo 2012.




source : https://ift.tt/3bWYfPn
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)