Richard Zebedayo yashyize hanze indirimbo 'Ab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indirimbo 'Abera' ifite iminota 16 n'amasegonda 1, ikaba yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo akozwe mu buryo budasanzwe dore ko abaririmbyi yifashishije bagaragara barimo gusirimba buri uwe atambira Imana uko umutima we ubimutegeka. Ni indirimbo Richard Zebedayo yakoranye na mushiki we Diane Zebedayo ndetse mu mashusho yayo hagaragaramo abantu benshi barimo na mukuru we Tresor Ndayishimiye watangije True Promises. Iyi ndirimbo yiganjemo igisirimba, ku munota wa 7 kuzamura kugeza ku munota wa 16, Richard na bagenzi be bagaragara basirimba cyane.


Richard Zebedayo hamwe na mushiki we Diane Zebedayo

Mahirwe Richard [Richard Zebedayo] mu kiganiro na InyaRwanda.com ko kugira ngo iyi ndirimbo ikorwe byamugoye cyane, akaba ariyo mpamvu afite ishimwe ryinshi ku Mana. Ati "Mbere ya byose ndashima Imana ko iyi ndirimbo yasohotse kuko kugira ngo ikorwe byarangoye cyane". Yakomeje ati "Ubutumwa nanyujije muri iyi ndirimbo ni ukwibutsa abantu ko mu isi atari iwacu kandi abakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza bose dufite aho twateganyirijwe kuzaba ari ho mu ijuru kandi umunsi tuzaba turi kujyayo tuzasanganirwa n'Umwami wacu Yesu Christo aje kutwakira".

Twamubajije uko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo akayikorana na Diane, adusubiza agira ati "Uko natekereje gukorana iyi ndirimbo na Diane, kuva kera nari mbimaranye igihe mu mutima wanjye nifuzaga kuzakorana indirimbo na Diane kuko ni umwe mu bavandimwe banjye nakuze nigiraho byinshi mfata nk'icyitegererezo. Kandi usibye no kuvuga ngo ni umuvandimwe nkunda n'uburyo aririmba ku buryo ama technic akoresha mu kuririmba hari igihe nayigaga nkayafata mu mutwe, ugasanga mu kuririmba kwanjye hari ukuntu ngiye kumwigana.Ibyo byose rero bigahora bimpa inzozi zo gukorana nawe kuko numvaga amatsiko menshi y'ukuntu iyo ndirimbo yaba imeze".


Richard Zebedayo yibukije abantu ko mu Isi atari iwabo ahubwo ko Gakondo yabo ari mu ijuru

Richard Zebedayo yavuze ko indirimbo ifite umwihariko wo kuba yarayikoze mu Gisirimba mu gihe hari abantu batari bacye bashobora gucyeka ko atabashya kuririmba muri iyi njyana. Yanavuze ko kuba yarayikoranye na mushiki we na byo ari umwihariko kuko nta handi arabibona. Ati "Umwihariko w'iyi ndirimbo mbere ya byose kuri njye ni indirimbo ifite injyana benshi batekereza ko ntapfa kuyikora, ikindi kandi umwihariko w'iyi ndirimbo n'iz'abandi ni uko ari collabo y'abavandimwe bavukana mu nda imwe kuko ntekereza ko nta handi haragaragara indirimbo yahuriyemo abavandimwe bavuka ku babyeyi bamwe".

Richard Zebedayo amaze igihe gito atangiye kuririmba nk'umuhanzi wigenga, gusa asanzwe aririmbana n'abavandimwe be mu Itsinda Zebedayo Family. Ni umwana wa 6 mu muryango avukamo wiganjemo abaririmbyi b'amazina azwi mu gihugu barimo Diane na Tresor. Ni umusore w'imyaka y'amavuko akaba asengera muri Nazarene church Kicukiro. Aherutse kubwira InyaRwanda.com ko intego mu muziki ari ukuzaba umuramyi ukomeye kandi agahindura abantu benshi cyane cyane urubyiruko. Mu bahanzi bandi yifuza gukorana nabo indirimbo ku isonga hari Israel Mbonyi ndetse yanitabiriye igikorwa cyiswe 'Icyambu Talent' cyo gushaka abanyempano bazaririmbana na Israel Mbonyi.


Richard umuramyi uhagurukanye imbaraga mu muziki wa Gospel


Diane Zebedayo wakoranye indirmbo na Richard ni umuririmbyi w'umuhanga u Rwanda rufite

REBA HANO INDIRIMBO 'ABERA' YA RICHARD ZEBEDAYO FT DIANE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110988/richard-zebedayo-yashyize-hanze-indirimbo-abera-yiminota-16-yakoranye-na-mushiki-we-diane--110988.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)