Abafashijwe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ni abakoraga ubucuruzi ariko bukaba bwarangiritse mu bihe by’umutingito, bityo bakagwa mu gihombo, gusa bakaba bari kugerageza kwisuganya.
Bamwe mu bahawe ubu bufasha, bavuga ko ari igikorwa bishimiye cyane kuko kizatuma bazahura ubucuruzi bwabo.
Bugingo Eudes ufite inzu ikusanyirizwamo ibicuruzwa bitandukanye yagize ati "Biranshimishije cyane kuko kuba baje kudufasha mu bibazo twahuye nabyo by’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, icyo gihe ibyangiritse cyane ni ibirahure bigera ku makamyo atandatu bifite agaciro hafi ibihumbi 136$, aya mafaranga ngiye kuyifashisha nzahura ubucuruzi bwanjye no gusana ibyari byarangiritse."
Akimanimpaye Therese nawe yagize ati "Mu gihe cy’imitingito nari mu bitaro nabyaye, umugabo nawe ari kunyitaho, hano hangiritse byinshi bibarirwa muri miliyoni 5 Frw kuko umugabo yasanze urugi rwavuyemo n’amafaranga twari twacuruje yasanze bayatwaye, inkuta zaratigitaga ibirahure twari dufitemo bikameneka. Ubu bufasha duhawe, buratuma twongera igishoro kuko twacuruzaga ayo twagujije ugasanga umuntu ari gukorera mu gihombo."
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Rugenintwari Pascal, yashimye abasora bo mu Karere ka Rubavu uko bitwaye mu gihe cy’ibiza b’imitingito, byahuriranye n’ibihe bya Covid-19 bisanzwe byarazahaje ubukungu.
Yagize ati" Aba twifatanyije nabo kuri uyu munsi ni bake mu bagizweho ingaruka n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, bari basanzwe batanga umusoro neza ariko muri ibi bihe usanga bibagora, icyo dusaba abacuruzi ni ugukomeza gutanga umusoro neza kuko gusora ntawe byahombeje."
Akomeza agira ati" Turashimira abasora bo muri Rubavu ku buryo bitwaye mu bihe banyuzemo byose ntabwo byabaciye intege, turabasaba kandi kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’inyerezwa ry’imisoro, turabakangurira kandi kurushaho gukoresha uburyo bwa EBM no gutanga umusoro usabwa."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Uwambajemariya Frolance, yibukije abasora akamaro k’umusoro mu iterambere ry’Igihugu, abashishikariza kurushaho kuwutanga neza.
Yagize ati "Mu izina ry’abasora bo muri iyi Ntara, iki gikorwa turagishimye cyane. Umusoro udufasha kugera ku bikorwa byinshi kandi dufite icyerekezo cya 2035 aho tuzaba turi mu bihugu byifashije naho muri 2050 tukazaba turi mu biteye imbere, turashishikariza abasora kurushaho gukoresha EBM nk’uburyo bwizewe bwo gutanga neza umusoro."
Abacuruzi bafashijwe na RRA kuri uyu munsi ni batanu bari mu byiciro bitandukanye byagizweho ingaruka n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyaragongo muri Gicurasi 2021.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, Akarere ka Rubavu kari gafite intego yo kwinjiza imisoro ingana na miliyari 3,2 Frw, ariko warangiye karengeje miliyoni 150 Frw ku ntego kari kihaye.
source : https://ift.tt/3ojghkO