RRA yashimiye abasora b’indashyikirwa mu Ntara y’Amajyaruguru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2021, ibikorwa byo gushimira abasora, byatangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi.

RRA yagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2020/2021 yinjije miliyari 27.8 Frw mu isanduku ya Leta, intego yayi yahawe yagezweho ku kigero cya 111.4%.

Mu gutanga ishimwe ku rwego rw’intara hahembwe abantu batanu bahize abandi mu kwishyura neza imisoro, mu rwego rwo kubashimira umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, buri karere kari gahagarariwe n’umuntu umwe.

Mu bahembwe harimo n’uwahize abandi muri iyi ntara mu kwinjiza amafaranga menshi y’umusoro mu isanduku ya Leta kuko yinjije asaga miliyoni 125 Frw mu 2020/2021.

Ku ikubitiro hahembwe Gorilla Investment Company ikorera mu Karere ka Musanze, yamenyekanishije imisoro yose neza, ndetse inakoresha EBM mu buryo buboneye ku bicuruzwa na serivisi zinyuranye. Iyi sosiyete yinjije miliyoni zisaga 125 Frw mu isanduku ya Leta kandi ni nayo yatanze umusoro mwinshi mu Majyaruguru.

Hahembwe kandi Ihange Projects, uyu ni umuryango utari uwa Leta ufasha abana kugira imirire myiza n’imirere, watanze imisoro ya miliyoni 104 Frw zagiye mu isanduku ya Leta nubwo nyamara bimenyerewe ko ONG zidaharanira inyungu.

Hari na sosiyete ya Blecom icuruza ibicuruzwa bitandukanye birimo kawunga nayo yinjije miliyoni 23 Frw; Nkoresha Amaboko ikora ibikorwa by’ubwubatsi yinjije umusoro wa miliyoni 16 Frw ndetse na Leonidas Multi Business Ltd igemura ibikoresho birimo inkwi bacana mu Ruganda rw’Icyayi mu Karere ka Rulindo nayo yinjije miliyoni 7 Frw.

Aba bacuruzi bahawe ishimwe bagaragazaga ko gushimirwa ari intambwe ikomeye bitewe n’aho baturutse dore ko abenshi bumvaga umusoro bakawutangana akangononwa nkuko Gakwaya Ndereyimana Leonidas wari uhagarariye, Leonidas Multi Business, yabibwiye IGIHE nyuma yo guhabwa igihembo.

Ati “Birashimisha kuko mbaye indashyikirwa mu gutanga umusoro, bimpa imbaraga zo kurushaho kugira ngo igihugu gitere imbere. Umusoro ntanga wubaka igihugu, bityo abacuruzi bakwepa gutanga imisoro baba barimo guhombya Leta. Ni bo batuma rya terambere twifuza tutarigeraho ariko inama nabaha ni uko bakangukira gutanga umusoro kuko ariho iterambere ry’igihugu rishingiye.”

Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean-Louis, yashimye cyane abacuruzi n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, abasaba gukomeza kurwana ishyaka ry’igihugu binyuze mu gutanga neza umusoro.

Ati “Turifuza gukomeza guhuza ingufu mu ruhare rw’imisoro n’amahoro, kongera ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga EBM. Ndabizi neza dukoresheje EBM nk’uko bikwiye ibyo twinjiza kuri ubu twabikuba kabiri cyangwa gatatu.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu gutanga umusoro ariko anasaba RRA kurushaho kubegera hagamijwe kunoza imikoranire.

Hari abakora ubucuruzi buciriritse ariko bagira uruhare mu gusaba inyemezabwishyu ya EBM mu gihe bagiye kurangura ibicuruzwa byabo, abari bahagarariye abandi basaga 500 bazazihabwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ibikorwa byo gushimira abasora bitwaye neza bizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021 mu birori bizabera mu Karere ka Muhanga.

Ibirori byo gushimira abasora mu Majyaruguru byari byitabiriwe n'ingeri zose
Ihange ni yo yabaye iya mbere muri Gakenke ubwo uyihagarariye yashyikirizwaga ishimwe
Ubwo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, yashyikirizaga Umuyobozi wa Gorilla Investment Company ishimwe. Niyo yahize izindi mu gusora neza mu Majyaruguru
Uhagarariye Koresha Amaboko ubwo yashyikirizwaga igihembo cy'usora wahize abandi mu Karere ka Burera
Umucuruzi wacuruje neza akoresheje EBM nawe yahawe ishimwe
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu gutanga umusoro
Blecom ni we wahize abandi mu Karere ka Gicumbi mu mwaka wa 2020 kuko yinjije miliyoni 23 Frw mu isanduku ya Leta
Gakwaya Leonidas uhagarariye Leonidas Multi Business Ltd yavuze ko gushimirwa bimutera imbaraga zo kurushaho gukora neza



source : https://ift.tt/3q7x5Ob
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)