RRA yashimiye abasora neza bo mu Ntara y’Uburengerazuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabivuze kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2021, ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashimiraga abasora bo mu Ntara y’Iburengerazuba bitwaye neza kurusha abandi mu 2020.

Guverineri Habitegeko yavuze ko gutanga umusoro neza ari uguharanira kwigira kw’igihugu, kuko ibikorwa byose igihugu gikora, birimo kubaka ibikorwaremezo no kurinda umutekano w’igihugu byose byishyurwa n’amafaranga ava mu misoro.

Intara y’Iburengerazuba ifite uturere twinshi dukora ku Kiyaga cya Kivu ahakunze kwambukirizwa ibicuruzwa bya magendu biva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guverineri Habitegeko yavuze ko Leta itazihanganira abambutsa magendu, kuko baba basubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Umuntu uzana ibicuruzwa abicishije mu nzira za magendu icya mbere yica ubucuruzi kuko iyo ucuruzanya n’uwasoze wowe utasoze urumva uko ibiciro biba bimeze, icya kabiri ariko ni n’abantu bameze nk’abatema ishami ry’igiti bicayeho, kuko umuntu uvuga ngo reka imisoro ayikubire mu mufuka we, uwamubwira ngo yizanire polisi ige imurinda, yishyirireho abasirikare barinda inkiko ze, yishyirireho amashuri y’abana be, yishyirireho ivuriro ahembe abaganga, yishyirireho ibintu byose Leta idukorera ngira ngo ntiyabishobora”.

Komiseri Mukuru Wungirije muri RRA, Kaliningondo Jean Louis yavuze ko mu mwaka ushize w’imisoro Intara y’Iburengerazuba yitwaye neza yinjiza imisoro ku kigero cya 110% ugereranyije n’intego yari yahawe.

Kaliningondo yavuze ko umuntu usora neza aba agaragaza urukundo akunda igihugu, bityo ko RRA izakomeza gutanga ubufasha bwose bushoboka.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyavuze ko cyashyizeho uburyo butandukanye bwo guhangana na magendu kuko imunga ubukundu bw’igihugu.

Yagize ati “Muri RRA dusanzwe dufite ishami rishinzwe gukurikirana ibintu bijyanye na magendu, dufatanyije n’inzego z’umutekano, Polisi y’ u Rwanda ndetse n’igisirikare, dufite n’abasora ubwabo baduha amakuru n’abaturage basanzwe baduha amakuru. Nk’uko mubizi magendu ni nka ruswa byombi bimunga ubukungu bw’igihugu”.

RRA ivuga ko mu Kivu yashyizemo ubwato bushinzwe gucunga no gufata abinjiza ibicuruzwa batabisoreye ndetse ngo mu kirere cyaho banashyizemo drones zigenzura ko nta winjiza ibicuruzwa bitasoze.

Mu babaye indashyikirwa mu gutanga umusoro harimo umukiriya watse fagiture za EBM

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku nshuro ya mbere cyahembye umukiliya warushije abandi kwaka fagitire ya EBM mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nzabandora Pierre, enjenyeri wo mu Murenge wa Gihundwe, ni we watse fagitire za EBM cyane. Uyu mukiliya avuga ko ikintu cyose aguze yakaga fagitire kuko aba ashaka kumenya ko 18% y’amafaranga yishyuye icyo kintu yinjiye mu isanduku ya Leta.

Nzabandora icyatumye bimenyekana ko iyo aguze ikintu yaka fagitire ya EBM ni uko iyo bagiye kumuha fagitire asaba ko bashyiraho nimero ye ya telefone.

Sosiyete Sofathebe Ltd, niyo yahize ibindi bigo by’ubucuruzi gutanga fagitire nyinshi za EBM.

Ntawangwanabose Théogène, uhagarariye iyi sosiyete icuruza ibinyobwa bya Bralirwa yavuze ko yabwiye abakozi be bose ko igihe cyose bakiriye umukiliya bagomba kumuha fagitire ya EBM, umukiliya yaba atayikeneye igasigara aho ariko yasohotse muri mashini.

Ntawangwanabose avuga ko bumwe mu buryo bukoreshwa n’abacuruzi iyo badashaka gutanga fagitire za EBM ari uguhanika ibiciro ku mukiriya ushaka bene iyi fagire.

Ati “Ushobora kugura ikintu cya 5000 Frw wakwaka fagitire, bakakubwira ngo ubwo watse fagitire urongeraho 1000 Frw cyangwa 2000 Frw. Ibyo bigaragara ko ari uburyo bwo kwiba, ntabwo bikwiriye. Njyewe muri sosiyete yanjye nzi neza ko iyo waranguye ibintu ugomba no kugaragaza aho babinyujije ubicuruza”.

Sosiyete Wood Services yahize izindi mu kwishyura neza umusoro mu Karere ka Karongi
Kivu Arabica Coffee Company Ltd yahawe igihembo cy'usora wahize abandi mu Karere ka Rusizi
Nzabandora Pierre, umuguzi w'indashyikirwa mu kwaka fagitire ya EBM
Koperative Kopakama yabaye umusoreshwa wahize abandi mu Karere ka Rutsiro mu mwaka wa 2020
Ngororero Mining Company Ltd yaje ku isonga mu gutanga imisoro mu Karere ka Ngororero
Nyungwe Top View Hill Hotel yegukanye igihembo cy'usora witwaye neza mu Karere ka Nyamasheke
SEA DREAMS, yitwaye neza mu Karere ka Rubavu
SOFATHEBE LTD yaranzwe no gukoresha neza EBM itanga fagitire ku bakiliya bose
Abitabiriye umuhango wo guhemba abasora bitwaye neza mu Ntara y'Iburengerazuba basabwe kudatema ishami bicariye
RRA yashimiye abasora bitwaye neza mu Ntara y'Iburengerazuba
Umuyobozi uhagarariye Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Hitayezu yavuze ko Covid-19 yagize ingaruka ku bacuruzi asaba ko abo ibikorwa byabo bimaze igihe bidakora ko basonerwa umusoro
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François, asanga kunyereza imisoro ari nko gutema ishami wicayeho



source : https://ift.tt/3k7cLsz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)