Rubavu: Abahanzi Nyarwanda na Miss Rwanda bakanguriye abaturage kwikingiza Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabereye ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo ndetse n’ahakingirirwa abantu ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunda kwita Petite barrière.

Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 nibwo abahanzi barimo Andy Bumuntu, Alyn Sano, Jules Sentore, Patient Bizimana, Mani Martin, Peace Jolis na Miss Ingabire bakoze ubukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ku bufatanye n’umuryango Mastercard Foundation, bugamije gukangurira abaturage kwikingiza Coronavirus.

Bamwe mu baturage bahawe serivisi n’aba bahanzi bavuze ko bishimiye cyane iki gikorwa.

Uwitwa Uwase Assouma wari waje kwikingiza urukingo rwa Kabiri rwa Covid-19 yagize ati “Byanyeretse ko abahanzi nyarwanda bari kumwe natwe mu kurwanya Covid-19 […] nkunda cyane Andy Bumuntu nishimiye kumubona hamwe na Peace Jolis.”

Ntawushiragahinda Yevani we yavuze ko nubwo yamaze gukingirwa agiye gukomeza ingamba zose zo kwirinda.

Ati “Nubwo maze kwingiza, agapfukamunwa nzakagumana kugeza igihe bazavuga bati kavaneho […] Abaturage bose ndabakangurira ngo baze bikingize ku bushake kandi baze babikunze kuko ni ukurinda ubuzima bwabo.”

Miss Ingabire n’abahanzi baganiriye na IGIHE basabye abanyarwanda gukomeza kwitabira igikorwa cyo kwikingiza bakirinda ababaha amakuru atari yo ku nkingo za Covid-19, kuko bibabuza amahirwe yo kurinda ubuzima bwabo.

Alyn Sano yagize ati “Nanjye narakingiwe inkingo ebyiri, rero icyo nagira ngo mbwire abantu ni uko niba utarakingirwa uri gucikanwa cyane, kuko urukingo ruri kudufasha gusubira mu buzima busanzwe ibintu biri kugenda bigenda neza, twese rero nidukingirwa urumva ko tuzasubira mu buzima busanzwe burundu.”

Miss Ingabire ati “Hari ibihuha bivuga ko urukingo rwatera umuntu Covid-19. Ibyo rero ntabwo aribyo ahubwo rutuma agira imbaraga zo kuyirwanya. Ndakangurira buri muntu wese gufata urukingo kuko natajya kwikingiza ashobora kwandura cyangwa kwanduzwa kandi ibyo bisubiza igihugu inyuma.”

Akarere ka Rubavu kuba gaturiye umupaka w’u Rwanda na Congo kandi uzwiho kugira urujya n’uruza rw’abantu benshi cyane abakora ubucuruzi, bisaba ko abantu baho bakingirwa ku bwinshi kugira ngo birinde ubwiyongere bw’icyorezo.

Abarenga ibihumbi 95 nibo bamaze gukingirwa i Rubavu

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Tuganeyezu Oreste, yavuze ko gahunda yo gukingira mu Karere ka Rubavu ihagaze neza ndetse ko nyuma yo kubanza gukingira abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi noneho ubu hari gukingirwa abantu bose barengeje imyaka 18.

Yakomeje agira ati “Kugeza uyu munsi tumaze gukingira abaturage bangana na 64.681 bahawe inkingo zombi ariko abagera ku 96.450 bamaze kubona urukingo rwa mbere, kikaba ari igikorwa gikomeza rero."

"Icyo twakangurira abaturage ni ugufatirana amahirwe bafite bakingiza, kuko uko abantu bikingiza ari benshi, uko bashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19, niko tuzatsinda iki cyorezo vuba.”

Andy Bumuntu yashimiye abateguye iki gikorwa cyo guhuza abahanzi ngo bajye gukangirira abaturage guhabwa inkingo, asaba ko buri munyarwanda wese yakwikingiza kugira ngo u Rwanda ruzahashye burundu Covid-19.

Abahanzi bitabiriye ni bamwe mu bahuriye mu ndirimbo ‘Tuzatsinda’ yakorewe gukangurira abanyarwanda kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abarenga ibihumbi 95 bamaze guhabwa dose ya mbere y'urukingo rwa Covid-19 muri Rubavu
Alyn Sano yasabye abanyarwanda kwikingiza kuko aribwo buryo bwonyine buzatuma ubuzima busubira ku murongo
Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bafashije abaturage ba Rubavu kubona ibisabwa ngo bikingize
Bumuntu yashimiye abafatanyabikorwa bose bateguye iki gikorwa asaba abanyarwanda kwitabira kwikingiza Covid-19
Jules Sentore yafashaga abaje kwikingiza kuzuza imyorondoro yabo
Mani Martin mu bakanguriraga abaturage kwikingiza icyorezo cya Covid-19
Miss Ingabire yasabye urubyiruko kwirinda ibihuha bivugwa ku rukingo rwa Covid-19 bakitabira kwikingiza
Miss Ingabire yongeye gusaba buri munyarwanda wese kudasubiza igihugu inyuma yanga kwikingiza
Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'inzego zitadukanye
Patient Bizimana na Alyn Sano bafasha Abanya-Rubavu mu gikorwa cyo kwikingiza kibera kuri site yo ku mupaka wa Petite barrière
Peace Jolis yari yaje kwifatanya n'abatuye Rubavu mu gikorwa cyo kwikingiza Covid-19



source : https://ift.tt/3bM18CF
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)