Rubavu: Abahinzi b’ibirayi barataka igihombo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bahinzi bavuga ko hatagize igikorwa bazisanga uyu mwuga bawuvuyemo, bagasaba ko habaho politiki yihariye y’ubuhinzi bw’ibirayi.

Nyirabuhinja Cécile wo mu Murenge wa Busasamana avuga ko mbere bahingaga bakagurisha ku giciro cyiza ariko ubu igiciro cyaraguye cyane mu gihe imbuto bari baziguze zibahenze.

Ati “Mbere twarahingaga tukagurisha ku giciro cyiza, ibirayi twagurishaga 250 Frw ku kilo kuri ubu turimo kubigurisha ku mafaranga 110 Frw kubera ko twabuze isoko. Izindi mbogamizi twahuye na zo ni uko ifumbire yaduhenze kuko igiciro cyayo cyikubye kabiri ugereranyije n’uko twayiguraga umwaka ushize. Ibiciro by’imiti na byo byarazamutse ariko twebwe umusaruro ubonetse tugurirwa ku giciro gito none byaduteje igihombo.”

Uyu muhinzi akomeza avuga ko bahuye n’ikindi kibazo cy’uko ifumbire yabagezeho igihembwe cy’ihinga kigiye kurangira, bagahingira rimwe none bakaba barimo gusarurira rimwe.

Ati “Twahinze dutinze, twezereza rimwe none umusaruro wabaye mwinshi; turasaba Leta kudufasha kubona amasoko yaba ayo mu gihugu no hanze yacyo. Leta nidufashe gushyiraho igiciro tugurishirizaho ndetse nihindure politiki yo guhinga idufashe ntitujye duhingira rimwe, kugira ngo umusaruro uboneke mu bihe bitandukanye.”

Kuri ubu ifumbire yaguraga 30.500 Frw iragura 60.130 Frw naho imiti yaguraga 75.000 Frw igeze kuri 90.000Frw.

Perezida wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Busasamana, Kanyesoko Pierre Célestin na we yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo umusaruro utazajya uboneka mu gihe kimwe kuko bigira uruhare mu ibura ry’isoko ryawo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean chrisostome, yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana bagafasha abahinzi b’ibirayi kubona amasoko bagurishaho umusaruro ku giciro kitabahombya.

Ati “Ntabwo nari mbizi ko babuze isoko ry’umusaruro ngiye kuvugana n’umuyobozi ushinzwe ubuhahirane n’ibiciro turebe icyakorwa aba bahinzi bafashwe.”

Dr Ngabitsinze yashimangiye ko ibiciro by’ifumbire byarazamutse ku isi hose ndetse ariko ko leta yongereye nkunganire kuko iyo itabikora byari kuba birenze uko biri. Yahamije ko ubwo Covid-19 iri gucisha make bizagabanuka.

Umusaruro w'ibirayi mu Karere ka Rubavu wabuze isoko, abahinzi barataka ibihombo



source : https://ift.tt/3CCxiMB
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)