Rubavu : Abana 4 baburiwe irengero muri 2018 babasanze mu buvumo barapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibiri y'aba bana yabonetse kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 ubwo umuntu ukekwaho kwiba inkoko yahungiraga muri biriya buvumo bajya kumurebamo bagasangamo imibiri ya bariya bana.

Amakuru aturuka muri kariya gace, avuga ko nyuma yo kubona iriya mibiri hitabajwe imiryango ya bariya bana, bakemeza ko ari bo.

Aba bana ni Tuyubahe Didier wari ufite imyaka 10, Mfitumukiza wari ufite 11, Manirarera Abraham wari ufite 12 na Ahishakiye Hertier wari ufite imyaka 14 y'amavuko.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere inzego z'iperereza zirimo Urw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha n'Ubushinjacyaha bagiye muri kariya gace kongera gukurikirana ibya kiriya kibazo.

Ubwo baburirwaga irengero tariki 15 Nzeri 2018, ababyeyi babo bahise bitabaza inzego zitangira iperereza ndetse ziza guta muri yombi abagabo babiri ari bo Nshunguyinka Jean na Kavaruganda Francois baje kurekurwa nyuma y'amezi umunani.

Hari makuru yigeze kuvugwa ko bariya bana mbere yo kuburirwa irengero bari babanje gufungwa bakekwaho gushaka kujya mu mutwe wa FDLR, gusa ubuyobozi bw'Umurenge wa Bugeshi bwamaganye ayo makuru y'ibihuha buvuga ko ibyo ntabyabayeho.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abana-4-baburiwe-irengero-muri-2018-babasanze-mu-buvumo-barapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)