Rubavu: Abaturage babiri bafatanywe litiro 2,300 z’inzoga zitemewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aha mbere hafatiwe litiro 1,500 naho ahandi hafatirwa litiro 800. Aba bose bari batuye mu murenge wa Bugeshi, Akagari ka Kabumba, Umudugudu wa Vuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage aboneraho kubashimira.

Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko bariya bantu bakora inzoga zitemewe, twahise dutegura ibikorwa byo kujya kureba tugezeyo koko dusanga bakora ziriya nzoga. Bari bategereje abakiliya baza kuzirangura.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ziriya nzoga utamenya ibyo bazikoramo ndetse nta n’amazina zigira nk’uko ahandi bijya bigenda. Gusa akomeza avuga ko hari amakuru y’uko abakora ziriya nzoga bavanga ibintu bitandukanye birimo n’isukari bacanira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage kujya birinda kunywa bene ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge kuko zishobora kubatera uburwayi ndetse zigatuma bakora ibyaha nyuma yo kuzinywa.

Ati” Ibintu bikorwamo ziriya nzoga ntabwo bizwi neza kuko nta suzuma ry’ubuziranenge zakorewe, gusa buvugwa ko mu kuzikora bavanga ibintu byinshi birimo isukari. Dukangurira abaturage kuzirinda kuko zishobora kubatera uburwayi butandukanye ndetse tukanabasaba kujya baduha amakuru y’aho bazibonye, iyo bamaze no kuzinywa usanga bakora ibyaha birimo gukubita no gukemeretsa.”

Inzoga zafashwe zahise zimenwa,abazifatanwe bajya gucibwa amande hakurikijwe amategeko.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.




source : https://ift.tt/3EJxCdk
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)