Guverineri Habitegeko Francois yijeje abatujwe mu murenge wa Cyanzarwe bari barambuwe igishanga bahingagamo cyabafashaga kubaho mu buzima bwa buri munsi.
Guverineri yavuze ko bagomba gusubizwa icyo gishanga kikamburwa abari bagihawe n'uwo murenge mu buryo butemewe namategeko.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko Francois yategetse Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyanzarwe kwambura abafite ubwo butaka batabwemerewe bugahabwa abo bugenewe.
Guverineri yongeye kwibutsa abo baturage bavuye Tanzaniya ko ubwo butaka atari ubwo kugurisha ahubwo ari ubwo kubafasha mu buzima bwa buri munsi.
Aba baturage bijejwe kandi ko bazanabona ibyangombwa by'ubwo butaka ku buryo n'uwashaka kwaka inguzanyo muri banki yakwiteza imbere.
Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw