Rubavu: Batatu bafashwe binjiza mu Rwanda magendu y'imyenda ya caguwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizera Karekezi, yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k'irondo, saa cyenda z'ijoro babona abantu barimo gutunda ibintu babyinjiza mu rugo ruri muri uriya mudugudu wa Kivu. Nyuma babonye muri urwo rugo haje imodoka irimo n'abantu bafatwa gutyo.

CIP Karekezi yagize ati “Abashinzwe umutekano bakomeje kubona abantu batunda imifuka bayijyana mu gipangu, nyuma haje kuza imodoka ijya muri icyo gipangu muri iryo joro barakurikira basanga igipangu kirinzwe n'umuzamu witwa Turikumwenimana Alphonse. Imodoka yari itwawe na Habimana, ako kanya hahise haza n'uwitwa Umugwaneza Pascaline 25, gusa abatundaga iyo myenda bo ntibashoboye gufatwa bahise bacika.”

Umuzamu Turikumwenimana avuga ko yari yemerewe Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo abike mu gipangu iyo magendu ya caguwa, ariko akavuga ko atibuka neza amazina y'umuntu wari kumuhemba ndetse ngo ntazi nyiri imyenda.

CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu n'ubundi butemewe n'amategeko.

At “Duhora dukangurira abantu gukora ubucuruzi bwemewe n'amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano, bariya bantu, Habimana na Umugwaneza Pascaline barahakana ko iriya myenda batayizi ariko ntibasobanura uko bahuriye muri ruriya rugo mu gicuku cya saa cyenda. Nyamara bahaje nyuma y'iminota mikey iriya myenda igejejwe muri ruriya rugo.”

Abo bantu uko ari Batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza. Ni mu gihe iriya myenda n'imodoka byajyanwe mu bubiko bw'ikigo cy'Igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro (RRA), nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y'u Rwanda.

Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadorali y'Amerika (US$5000).

Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by'umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y'amezi 6 n'imyaka ibiri.




source : https://ift.tt/3op7w8V
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)