Rubavu: Croix Rouge yagobotse imiryango yashegeshwe n’imitingito - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyahuriranye no kurebera hamwe ibyakozwe uyu mwaka aho bubakiye basenyewe n’imitingito inzu 150 ariko bateganya kubaka izindi 150. Hubatswe kandi ubukarabiro 62 mu bigo by’amashuri no mu masoko mu kwirinda covid-19 ndetse n’ibindi bikorwa byose hamwe byatwaye miliyari 5.3 Frw.

Uzamukunda Alice wo mu karere ka Rubavu yashimiye Croix Rouge kuko nyuma yo gusenyerwa inzu bamwubakiye bakamuha n’ibikoresho by’ibanze.

Ati “Ndashima Croix Rouge kuko yambaye hafi nyuma y’ibi biza. Banyubakiye inzu bampa n’ibikoresho byo gukoresha mu rugo amasahane, ibikombe na matela yo kuraraho kandi byatumye nongera gutangira ubuzima nsubira nkuko nari mbayeho’’.

Twizerimana Jean Bosco yungamo ko nyuma yo gusenyerwa ubuzima bwabaye nk’ubuhagaze, agashima inkunga yahawe kuko yamusubije nkuko yahoze.

Ati “Tukimara gusenyerwa n’imitingito ubuzima ntabwo bwari butworoheye kuko amazu yari yarasenyutse ariko aho Croix Rouge iziye ikadufasha ubu ubuzima baragarutse ni amahoro. Ndabashimira kuko badukuye kure’’.

Umujyanama wa Minisitiri w’Ubutabazi, Habinshuti Phillipe yashimye umuryango Croix Rouge kuko wababaye hafi mu biza byabaye uyu mwaka.

Ati “Turashima Croix Rouge y’u Rwanda kuko kuko yatubaye hafi mu ntambwe zose no mu bice bigize imicungire y’ibiza yaba ari ugukumira,yaba ari ukugabanya ubukana, kwitegura, gutabara abaturage ndetse no gusana ibyangiritse byose babigizemo uruhare kuko nubwo Minisiteri igira ibikorwa dukenera n’abafatanyabikorwa nka Croix Rouge ifite imiterere yatuma inshingano zishyirwa mu bikorwa kuburyo bworoshye’’.

Ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga mu kwezi kwa Gicurasi iruka ryakurikiwe n’Imitingito yayogoje Rubavu isenya inzu zirenga 300 naho 1267 zirangirika.

Mu gihe cy'iruka ry'ikirunga, Croix Rouge yabaye hafi abavuye mu byabo
Bacinye akadiho bishimira inzu bubakiwe
Herekanwe ibikorwa byagezweho ndetse n'ibiteganijwe umwaka utaha
Ishuri rya Gitebe ryubakiwe ubukarabiro bugezweho
Igikorwa cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa ba Croix Rouge bose



source : https://ift.tt/30l5Ncv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)