Rubavu: Gen.Alexis Kagame yahaye igisubizo abaturage basabaga ifungurwa ry'imipaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Rubavu, Generali Alexis Kagame,yongeye guhumuriza abaturage b'imirenge yegereye umupaka wa Kongo ko nta mwanzi uturutse muri RDC uzabahungabanyiriza umutekano.

Generali Alexis Kagame yibukije abaturage ba Busasamana ko umutekano ariwo musingi twubakiyeho, yongeye kwibutsa abaturage b'iyi mirenge ifatanye n'igihugu cy'abaturanyi cya Kongo ko abanzi bahora bashaka gutera u Rwanda baba mu mashyamba ya Kongo.

General Alexis Kagame yongeye guhanura abantu baca mu nzira zitemewe ngo kuko gutandukanya umugizi wa nabi n'umucoracora witwikiriye ijoro biragoye cyane.

General Alexis Kagame yongeye guhumuriza abantu bambukiranya imipaka abizeza ko bagiye kongera imipaka byibuze hakaboneka indi mipaka 2 yakoroherereza abatuye iyi mirenge ndetse n'abandi bagana muri icyo gihugu cy'abaturanyi.

Habitegeko Francois,Guverineri w'intara y'Iburengerazuba nawe yongeye kwibutsa abaturage ko bari mu biganiro byo kongera imipaka kugira ngo boroherereje abaturage bashaka kwambukiranya.

Ati "Tubirimo tugiye kubiganiriza abayobozi bacu tubibwire n'abakongomani hanyuma tubikore kuko twese bidufitiye akamaro."

Kandi yongeye kwihanangiriza urubyiruko ko rugomba kureka guca mu nzira zitemewe kuko bibaviramo urupfu, rutunguranye bitiranyijwe n'abanzi b'igihugu.

Alfred Ntakirutimana/Umuryango.rw



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-gen-alexis-kagame-yahaye-igisubizo-abaturage-basabaga-ifungurwa-ry

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)