Rubavu: Ukuboza kurasiga abafite imyaka 18 kuzamura bose bakingiwe Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi, Chief Superintendent Dr Oreste Tuganeyezu, abishingira ku kuba aka Karere kamaze gukingira byuzuye ibihumbi 65 mu gihe abamaze gufata urukingo rwa mbere ari ibihumbi 96 kandi mu Karere abagomba gufata urukingo rwa Covid-19 bafite guhera ku myaka 18 kuzamura ari ibihumbi 233.

Dr Tuganeyezu avuga ko uyu muhigo bazawugeraho mu kwegera abaturage babashishikariza kwikingiza kuko hari abadafite amakuru ahagije atuma bafata umwanzuro wo kwikingiza.

Agira ati: "Sinavuga ko ubwitabire buri hasi, ariko turashima uburyo abaturage bagenda bikingiza n'ubwo tubashishikariza kwitabira. Turi Akarere kari ku mupaka kandi gufata urukingo byongera ubudahangarwa bw'umubiri, kandi uko abaturage bikingiza ni ko ubwandu bugabanuka ndetse bikaba byazatuma imipaka ifungurwa."

Dr Tuganeyezu avuga ko mu minsi ishize hari imirenge ubwitabire bwari hasi ariko ubu bwongeye kwiyongera.

Mu karere bafite inkingo zibarirwa mu bihumbi 30 zigomba guhabwa urubyiruko rufite imyaka 18 kuzamura, kandi ngo urwo rubyiruko ruba mu bikorwa bitandakanye bikaba bigoranye kuruhuriza hamwe, bikaba ngombwa kwiyambaza abahanzi n'abandi bantu bavuga rikumvikana kugira ngo bashishikarize urubyiruko n'abandi kwitabira gufata urukingo.

Bumwe mu buryo bukoreshwa ni ugukoresha abahanzi, abayobozi b'amatorero n'amadini.

Tariki 5 Ugushyingo 2021 ubuyobozi bwa Minisiteri y'Ubuzima bukaba bwiyambaje abahanzi mu bikorwa byo gushishikariza urubyiruko kwitabira gufata urukingo.

Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu, avuga ko kwitabira gufata urukingo ku batuye mu Karere ka Rubavu bizafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse n'ibikorwa byari byarahagaze bigafungurwa, asaba abaturage kwitabira gufata urukingo.

U Rwanda rufite umuhigo wo gukingira 40% by'Abanyarwanda bagejeje imyaka yo gufata urukingo bitarenze ukwezi k'Ukuboza 2021.

U Rwanda ruri mu bihugu bimaze gukingira umubare munini w'abaturage, ibi bikaba bitanga amahirwe n'icyizere ko uko inkingo zikomeza kuboneka abaturage bakazifata ari na ko ibikorwa bifungurwa bikomeza kwiyongera.




source : https://ift.tt/31BqcKV
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)