Izi nka zatanzwe kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2021 ku bufatanye n’Ikigega cya Israël cy’Iterambere n’Ubufatanye, MASHAV, gisanzwe gitanga ubufasha ndetse kigakora imishinga itandukanye mu bihugu bimwe bya Afurika.
Umwe mu bahawe inka, Mukeshimana Honorine, yavuze ko kuba yorojwe atabona icyo abigereranya na cyo kuko ubu agiye kujya aha abana amata ndetse anafumbire imyaka ye.
Ati “Nakoraga imirimo y’ubuhinzi ariko kubera guhinga nta fumbire singire icyo nsarura, ariko ubu ngiye guhinga nkoreshe ifumbire nsarure mpaze umuryango kandi nsagurire n’isoko. Ikindi ubu abana banjye batatu ntibazongera kubura amata ku meza.
Uwitwa Niringiyimana Innocent we yagize ati “Inzozi zanjye zibaye impamo, ndashimira cyane ambasade ya Israël ndetse na guverinoma y’u Rwanda kubwo gushyiraho iyi gahunda ya Girinka. Inka mbonye ngiye kuyitaho, abana banjye banywe amata nsagurire n’abaturanyi.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rulindo, Bizumuremyi AlBashir, yashimye ambasade ya Israël mu Rwanda ku bwo gushyigikira gahunda ya Leta yo koroza imiryango ikennye, aho yasabye abazihawe kuzifata neza kugira ngo zizababyarire umusaruro.
Ati “Iyo umuntu ahawe inka aba agize ubushobozi bwinshi. Icya mbere aba abonye amata, iyo ubonye inka uba ubonye ifumbire, ni ukuvuga ngo umuturage wahingaga azeza, azagurisha atere imbere mu by’ukuri iyo umuntu amaze guhabwa inka ni igihe gito akaba avuye mu bukene, agatangira akiteza imbere.
Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yavuze ko iki gihugu gishimishijwe cyane no gutanga umusanzu muri gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere imibereho y’abaturage, kuko ari kimwe mu bishimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.
Ati “Israel yishimiye gutanga umusanzu muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Paul Kagame. Twabonye ko inka ari bwo bufasha bukomatanyije ushobora guha umuntu uri mu bukene, kuko abona amata, ifumbire ndetse akaba yayigurisha agakuramo amafaranga.”
Si ubwa mbere iyi amabasade itanze inka kuko mu 2020 no muri Kamena 2021 yoroje imiryango 40 yo mu Turere twa Gisagara na Nyamasheke ibintu ivuga ko izakomeza gukora mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye kwikura mu bukene.
Kuva iyi gahunda yatangira mu 2006 imiryango 10.264 yo mu Karere ka Rulindo ni yo imaze guhabwa inka muri iyi gahunda ya Girinka.
source : https://ift.tt/3nUlsIR