Rulindo: RIB yafunze 5 muri dosiye y’umusore wishe umugore amutereye icyuma mu kabari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 11 Ugushyingo 2021 ahagana saa Tanu z’ijoro, biturutse ku makimbirane yabaye hagati y’abantu banyweraga mu kabari kari mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Kijabangwe, Umurenge wa Shyorongi muri Rulindo.

Muri ako kabari habereyemo imirwano yaje kugwamo uwitwa Nyiramayira Epiphanie w’imyaka 36 wishwe atewe icyuma.

IGIHE yamenye ko mbere y’iyi mirwano umusore umwe yasohokanye umukobwa mu kabari, bajya gusangira na bagenzi babo.

Mu gihe bari kumwe haje undi musore azabiranwa n’uburakari avuga ko umukobwa basohokanye mu kabari ari umukunzi we.

Ibi byatumye bakimbirana hanavuka imirwano; ubwo umwe mu bagore bari mu kabari yageragezaga gukiza abarwanaga ni bwo yatewe icyuma, bimuviramo urupfu.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ukekwaho ubu bwicanyi yemeye ko ibyo yabikoze yabitewe n’ifuhe yagiriye mugenzi we yasanze yasohokanye n’uwo yita umukunzi we.

Yagize ati “Aremera icyaha akavuga ko yabitewe no gufuha, nyuma yo gusanga umusore asangira n’abandi barimo umukobwa avuga ko bakundana.’’

Iyi dosiye ikurikiranywemo abantu batanu bakekwaho ibyaha bitandukanye, barimo ucyekwa kuba yarateye nyakwigendera icyuma, batatu barwanye ndetse na nyir’akabari wahishiriye ibimenyetso.

Nyir’akabari yafunzwe kuko nyuma yo kubona Nyiramayira atewe icyuma, yahise atangira guhanagura amaraso aho yagiye atarukira hose, ndetse ahisha na bimwe mu bimenyetso byatawe na nyakwigendera ubwo yahungaga.

Dr Murangira ati “Ibi byose yabikoze agamije kuyobya uburari ko imirwano atari ho yabereye. Ni icyaha gihanwa n’amategeko ko umuntu yihutira gusibanganya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha, kuko bibangamira itangwa ry’ubutabera ndetse bigatuma uwahohotewe adahabwa ubufasha bwihuse bigishoboka.”

Yavuze ko icyihutirwa mu gihe habaye icyaha ari ugutabariza umuntu, abagikoze bagafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ati “RIB iributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa ubutabera. Gukubita no gukomeretsa ku bushake no kuzimanganya ibimenyetso no kudatabara umuntu uri mu kaga bihanwa n’amategeko. RIB irasaba abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.’’

Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bine ari byo ubwicanyi, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga no gusibanganya ibimenyetso.

Aba bose bemera ibyaha bakoze, kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushoki mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yakanguriye abaturarwanda kubungabunga no kudasibanganya ibimenyetso by’ahakorewe icyaha no kwirinda kubisibanganya kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yabasabye kwirinda kubangamira imigendekere myiza y’iperereza no kwihutira gutanga amakuru yose yafasha kugira ngo umunyacyaha afatwe agezwe imbere y’amategeko.

Abantu batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho urupfu rw’umugore wishwe aterewe icyuma mu kabari kamwe mu Karere ka Rulindo



source : https://ift.tt/3FrvfvU
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)