Rwamagana : Gitifu yafashwe yakira ruswa y'ibihumbi 7Frw ntiyagorana ahita yemera icyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ko mu Murenge wa Rubona, yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021.

Uyu muyobozi wafatiwe mu Kagari ka Kabatsi muri uriya Murenge wa Rubona, akurikiranyweho gusaba no kwakira indonke kugira ngo akore ibinyuranyije n'amategeko.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa yahabwaga iriya ruswa ya 7 000Frw kugira ngo afungure ubucuruzi bw'umuturage wayimuhaga.

Dr Murangira Thierry yabwiye Igihe dukesha aya makuru ko 'Uwafashwe aremera icyaha akaba avuga ko koko ayo mafaranga yakiriye ari ruswa yo kugira ngo afungurire ubucuruzi uwo muturage.'

Uyu muyobozi ubu acumbikiwe kuri Station ya RIB ya Nzige mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira yavuze ko RIB yibukije abaturarwanda ko gusaba, gutanga no kwakira indonke ari ibyaha itazihanganira.

Yagize ati 'RIB iraburira uwo ari we wese wishora mu byaha byo kwaka no kwakira indonke yitwaje umurimo akora ko azahanwa nk'uko amategeko abiteganya. Ruswa ni mbi, idindiza amajyambere y'igihugu.''

Yashimiye abaturage bagaragaje ubufatanye n'umuhate wabo mu gukomeza gutanga amakuru y'abakora ibyaha.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Gitifu-yafashwe-yakira-ruswa-y-ibihumbi-7Frw-ntiyagorana-ahita-yemera-icyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)