Rwamagana: Hubatswe ishuri ry’abana rizajya ritanga indyo yuzuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri shuri ryatangiranye n’abana 120 biga mu byiciro bitatu, rikaba ryubatswe mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Muhazi. Ababyeyi bo muri aka Kagari bavuga ko abana babo bato bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, abandi bagahitamo kubarekera mu rugo kuko aho babajyanaga ari kure, badafite ubushobozi bwo kubajyanayo,

Nyiraneza Safina ufite abana batandatu avuga ko byagoranaga kubona umwanya wo kujyana umwana muto kwiga, mu gihe ari gushakira abana ibibatunga.

Niyitanga Jean Bosco we yagize ati " Njye bizamfasha mu kumenya imirire myiza ikwiriye umwana, hari ubwo usanga tutabaha indyo yuzuye atari uko twayibuze ahubwo ari ukubera kutamenya kuyitegura, ubu rero turi kuza hano bakatwigisha uko itegurwa ku buryo abana bacu nta bibazo by’imirire bazongera kugira."

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, yavuze ko iri shuri rizazana impinduka zifatika mu buzima bw’abana bo muri aka Karere.

Ati "Iyo ikigo mbonezamikurire kibegereye, bibafasha mu kwita ku mikurire y’abana babo kuko babitaho neza. Ikindi hano abana babona indyo yuzuye ariko byaba bibabaje bayibona hano gusa basubira mu rugo ntibayihabwe, aha rero iri shuri rigiye gufasha ababyeyi kuko iyo umwana yaje ku ishuri bimuha umwanya wo gukora akandi kazi neza."

Umuyobozi ushinzwe gahunda z’ingo mbonezamikurire na gahunda zireba abana muri Help Child, yafatanyije n’Akarere kubaka iri shuri, Nyiracumi Rachel, yavuze ko gushyigikira gahunda za Leta zijyanye no kwita ku mwana babikora mu rwego rwo gufasha umuryango Nyarwanda w’ejo hazaza.

Ati "Iyo umwana yagize intangiriro nziza kuva agisamwa kugeza ku myaka itandatu, nibura ahazaza he handi haroroha cyane, imyigire ye iroroha, imirire ye iba yaratunganyijwe, imibanire ye n’abandi iba imeze neza ku buryo iyo washyize imbaraga mu kwita ku mwana hakiri kare, uba uri kwita ku hazaza heza h’umuryango mugari w’u Rwanda."

Iri shuri rizafasha abana bato bakoraga ingendo ndende bajya kwiga kure y’iwabo, bikabagora kuko bakiri bato, mu gihe byanagoraga ababyeyi kubera umwanya munini byabatwaraga bajyana abana ku ishuri.

Ishuri ry'abana mu Karere ka Rwamagana babonye ishuri rizabarinda ingendo ndende



source : https://ift.tt/3wmVel9
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)