RwandAir ishobora gutangiza ingendo zigana muri Angola - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho n’Umukozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ishoramari mu Rwego cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Philip Lucky nyuma yo kuganira n’abashoramari baturutse muri Angola bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda, aho baje kurebera hamwe amahirwe ari mu gihugu bashobora kubyaza umusaruro.

Philip Lucky yavuze ko mu rwego rwo korohereza abashoramari bo mu Rwanda no muri Angola mu ngendo, biri gutekerezwa ko RwandAir ishobora gutangira gukorera ingendo muri icyo gihugu.

Yagize ati “Hari ibiganiro biri gukorwa kugira ngo turebe uko habaho ubworoherane mu ngendo hagati y’ibihugu byombi. Birumvikana ko RwandAir mu minsi iri imbere izatangiza ingendo i Luanda (Umurwa Mukuru wa Angola). Ibi ni ibintu twakomeje kuganiraho nabo kugira ngo turebe ukuntu twakorohereza abikorera n’abandi bantu muri rusange bakorera ingendo muri Angola.”

Yakomeje agira ati “Muzi ko Abanyarwanda bajya muri Angola batabanza gusaba Visa kugira ngo bagereyo. Ibyo ni ibintu by’ibanze bigaragaza inyota yo kugira ngo habeho ubuhahirane ndetse n’ishoramari muri rusange hagati y’ibihugu byombi.”

U Rwanda na Angola byasinye amasezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere mu 2018, ariko ingendo zerekeza muri iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere ntabwo ziratangira.

Muri Afurika, RwandAir ikorera ingendo i Lubumbashi, Goma, Abuja, Accra, Bangui, Brazzaville, Bujumbura, Cape Town, Cotonou, Dar es Salaam, Douala, Entebbe, Harare, Johannesburg, Kilimanjaro, Lagos, Libreville, Lusaka na Nairobi.

RwandAir ishobora gutangiza ingendo zigana muri Angola



source : https://ift.tt/3DtVcKL
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)