RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bo muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe bagana i Dubai - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo RwandAir yafashe biturutse ku kuba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri ibi bihugu kubera ubwandu bwa Omicron bwahagaragaye.

RwandAir yatangaje ko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, gusa hashyizweho uburyo bwo gufasha abari bamaze kugura amatike burimo kuba igihe ntarengwa ayo matike azamara kigijwe inyuma gishyirwa ku wa 30 Kamena 2021 no guhindura ibyerekezo ariko amafaranga arengaho bakayishyura.

Ubu Isi yose ihangayikishijwe n’ubu bwoko bushya bwa Coronavirus bwa Omicron ndetse Israel yo yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka.

Iyi Virus yagaragaye bwa mbere muri Botswana na Afurika y’Epfo mu minsi itatu ishize. Ubu yamaze gukwira henshi, yaba mu Burayi nko mu Bubiligi n’ahandi.

Byatumye u Rwanda rufata umwanzuro w’uko umuntu wese urwinjiyemo avuye mu mahanga, ajya mu kato k’amasaha 24 mu gihe hagisuzumwa niba nta bwandu bwa Omicron afite.

Omicron ifite ubushobozi bwo kwegera utunyangingo buri hejuru, ku buryo aho ifashe imata ikinjira mu mubiri kandi ikanduza kurusha indi. Mu ntara imwe yo muri Afurika y’Epfo, ubwandu buri hejuru bitewe n’iyi virus aho bwavuye kuri 1% mu byumweru bitatu bukagera kuri 30%.

Byatumye hanafatwa ingamba abagenzi baturutse muri ibyo bihugu yabonetsemo batangira gukumirwa hirya no hino hanyuma kandi u Rwanda na rwo rusubizaho akato ku binjiye mu gihugu.

RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bo muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe bagana i Dubai



source : https://ift.tt/314NbO7
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)