Rwatubyaye Abdul akomeje kuba inyereri irabagirana i Mahanga, Migi na Buhake ntibyifashe neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda bakina hanze yarwo bamwe ntibahiriwe n'impera z'icyumweru aho nka makipe y'umunyezamu Twizere Buhake Clement na Migi impera z'icyumweru ziyasize mu murongo utukura, ni mu gihe Rwatubyaye Abdul akomeje gufasha ikipe ye muri Macedonia gutsinda umusubirizo.

Muri Kenya, ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, Emery Mvuyekure ntabwo yari mu bakinnyi ikipe ya Tusker FC yakoresheje mu mukino wa shampiyona batsinzemo Wazito FC 2-0.

Muri iyi shampiyona kandi ku Cyumweru ikipe ya Bandari FC y'umutoza Cassa Mbungo Andre yatsinze Talanta 3-0. Nyuma y'umunsi wa 5, iyi shampiyona iyobowe na Bandari FC n'amanota 12, Tusker FC ni iya 13 n'amanota 3.

Cassa Mbungo akomeje guhigika amakipe muri Kenya

Ntabwo muri Zambia, Mirafa Nizeyimana yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Zanaco FC yanganyijemo na Power Dynamos 3-3 ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021. Nyuma y'umunsi wa 9, iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n'amanota 9 ni ku rutonde ruyobowe na Green Buffaloes ifite 21.

Ntabwo byari byiza ku ikipe ya Simba SC muri Tanzania ya rutahizamu Meddie Kagere kuko ku Cyumweru yanganyije Coastal Union ubusa ku busa, ni umukino Meddie Kagere yagiye mu kibuga asimbura Hussein ku munota wa 78.

Meddie Kagere ntabwo yahiriwe n'impera z'icyumweru

Muri iki gihugu ntabwo ku wa Gatanu byagendekeye neza Mugiraneza Jean Baptiste Migi na KMC kuko batsinzwe na Kagera Sugar igitego 1-0. Nyuma y'umunsi wa 4, Simba SC iri ku mwanya wa 4 n'amanota 8, KMC ni iya 15 mu makipe 16 n'amanota 2 mu gihe Yanga ari yo iyoboye n'amanota 12.

Ku wa Gatanu, umunyezamu Twizere Clement Buhake yari ku ntebe y'abasimbura ubwo ikipe ye ya Strommen IF mu cyiciro cya kabiri muri Norway yatsindwaga 3-2 na Start mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 18 ku rutonde ruyobowe na HamKam ifite 57.

Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden idafite Yannick kubera imvune yo mu ivi yahuye nayo izamara igihe kirekire, ku Cyumweru yatsinze IFK Luleå 5-2 mu mukino w'umunsi wa 27 w'iyi shampiyona. Sandvikens IF iri ku mwanya wa 3 n'amanota 52, urutonde ruyobowe na Brommapojkarna ifite 65.

Nirisarike Salomon ku wa Gatandatu yari mu kibuga akina iminota 90 ubwo ikipe ye ya Urartu FC yanganyaga na Ararat 1-1 mu mukino w'umunsi wa 12 muri shampiyona ya Armenia. Urartu iri ku mwanya wa 6 n'amanota 15, Ararat-Armenia niyo iyoboye n'amanota 31.

Nirisarike yari mu kibuga ikipe ye inganya

Mu cyiciro cya mbere muri Georgia, FC Dila Gori ya Manzi Thierry , ku Cyumweru yatsinze Torpedo Kutaisi 3-0 mu mukino w'umunsi wa 32, ni umukino Manzi Thierry iminota 90 yayimaze ku ntebe y'abasimbura. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n'amanota 30, Dinamo Batumi ya mbere ifite 64.

Zari impera z'icyumweru nziza cyane kuri myugariro Rwatubyaye Abdul kuko yitwaye neza mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Macedonia, ubwo ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira yafashaga ikipe ye ya FC Shkupi kunyagira Bregallnica 5-0 mu mukino w'umunsi wa 12, uyu musore akaba ari we watsinze igitego cya 2. FC Shkupi niyo iyoboye n'amanota 29.

Rwatubyaye Abdul akomeje kwitwara neza

Mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, AFC Eskilstuna ya Rafael York yaraye itsinzwe na Varnamo 2-0 mu mukino w'umunsi wa 27 w'iyi shampiyona. Rafael York yavuye mu kibuga ku munota wa 82. Varnamo niyo iyoboye urutonde n'amanota 56, AFC Eskilstuna ni iya 12 n'amanota 31.

Mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, KMSK Deinze ya Djihad Bizimana ku Cyumweru yatsinze Westerlo 2-0 mu mukino w'umunsi wa 10 w'iyi shampiyona. Ni umukino Djihad Bizimana yakinnye iminota yose. KMSK Deinze iri ku mwanya wa 4 n'amanota 15, Westerlo ya mbere ifite 23.

Bizimana Djihand yari mu kibuga ikipe ye itsinda Westerlo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-akomeje-kuba-inyereri-irabagirana-i-mahanga-migi-na-buhake-ntibyifashe-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)