Tariki ya 03/10/2021 ni bwo Sam Karenzi yatorewe manda ya kabiri yo kuba Umunyamabanga Mukuru w'ikipe ya Bugesera, ndetse akanayibera Umuvugizi.
-
- Sam Karenzi ntakiri Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC
Kuri uyu wa Kane Sam Karenzi yatangaje ko yeguye kuri uwo mwanya, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Bugesera. Muri iyi baruwa yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko atigeze atangaza.
Sam Karenzi usanzwe ari n'umunyamakuru wa Radio Fine Fm yatangaje ko inshingano afite muri iyi minsi zitamwereraga gukorera ikipe ya Bugesera nk'uko bikwiye, hakiyongeraho no kuba atagituye mu karere ka Bugesera.
source : https://ift.tt/3oAV5H1