Serge Iyamuremye yavuze impamvu yashikamye ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Serge Iyamuremye wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yataramiye abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival nyuma ya Israel Mbonyi na Aline Gahongayire baherukaga bo muri iki cyiciro cy'abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya gatatu, ryanyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

Serge Iyamuremye yabanje kuganirizwa n'umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana uzwi nka Lucky. Yamubajije uburyo yasobanura umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Mu gusubiza undi ati 'Nta kindi kintu nigeze nkora uretse umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana guhera mu 2012. Umuziki w'icyo gihe n'ubu biratandukanye. Mbere wajyaga kuririmba ahantu bakaguha amazi yo kunywa ariko ubu biratandukanye. Ibintu ntibikiri nka mbere. Amafaranga ari kuza buhoro buhoro mu muziki wo kuramya Imana.'

Uyu muhanzi yanavuze ko impamvu yashikamye ku gukora umuziki wo kuramya Imana ari ukugira ngo abantu bakomeze kwizera Imana no kuyigandukira.

Ati 'Intego yanjye; ni ukugira ngo abantu bizere ibyo turirimba, ibyo tuvuga n'ibyo tubabwiriza kuko twizera ko ari ukuri. Ntabwo nkuze cyane nakagombye kuba ndi ahandi hantu, kuba nariyemeje gutanga ubutumwa muri ubu buryo ni uko mbona hari ikintu bihindura mu buzima bwanjye.'

Yahise aririmba indirimbo zitandukanye zirimo 'Biramvura', 'Amashimwe', 'Nta wundi nambaza', 'Yesu agarutse', 'Arampagije' n'izindi zitandukanye.

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Serge-Iyamuremye-yavuze-impamvu-yashikamye-ku-muziki-wo-kuramya-no-guhimbaza.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)