Ku munsi w'ejo Shaddyboo yakoze ikiganiro kuri live ya instagram  nibwo byose yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umuhanzi Muchomante uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iki kiganiro Shaddyboo hari aho yageze asaba Muchomante bari bafunganye ko bavuga kuri ku kuntu bafunzwemo . Shaddyboo hari aho yagize ati'Cherie ibaze ko uriya munsi njya nicara nkawukumbura'.
Yakomeje avuga ku buryo basireyinze muri gereza maze atanga urugero rw'ibyo bakoze umunsi umwe bacyibyuka ati'Twarabyutse turitegura twisiga make up umunwa turawusiga hanyuma dushyiramo lunete turavuga ngo tugiye ku bwiherero dusohoka twambaye amasakoshi wumve ukuntu byatwokamye!
Rero ibintu byo kumbwira ngo Slay Queen, ariko kubera iki bumva ko Slay queen ari ikibazo cherie ? Njyewe mbona nta kibazo birimo!'.
Yashoje abwira abakunzi be ko we nta kibazo kiri kuba mwita slay queen ko kuri we ntakibazo biteye , mu gihe ntakibi aba arimo.
Ikindi yashubije umufana wabubajije ahantu ari muri y'iminsi mu kumusubiza shaddyboo yamubwiye ko ari muri Nigeria ku mpamvu z'akazi.
Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yahishuye-ukuntu-yariye-ubuzima-muri-gereza/