ShaddyBoo ,umwe mu bagore bakunze gutwika imbuga za interneti kuri ubu yongeye kwatsa umuriro, ubwo yavugaga ko afite millioni 240 z'amanyarwaanda.
Ni amagambo yanditse kuri Website ye, aho asobanura uwo ariwe, ibyo akora akagera n'aho avuga agaciro k'umutungo we. Gusa uyu mugore ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga ntagaragaza neza aho yakuye aka kayabo.
Ibihumbi 240$ si amafaranga menshi ku bayasanganywe ariko si make ku Munyarwanda ubarirwa umusaruro mbumbe w'amadolari 800 (ibihumbi 800 Frw) ku mwaka.
Ubundi iyo umuntu avuze ngo umutungo mbumbe wanjye ni miliyoni runaka, akenshi ntaba avuga ayo atunze kuri konti ahubwo usanga avuga imitungo atunze, ubushabitsi akora n'ibindi.
Jay-Z atunze miliyari y'amadolari, ariko bizwi neza ko afite imigabane muri Tesla, Uber, Armand de Brignac n'ibindi. Gusa Shaddyboo we, bimeze bite?
Uyu mugore asanzwe akora ubushabitsi burimo kwamamariza ibigo bitandukanye, gusa hari abahamya ko aya mafaranga yavuze ko atunze ari menshi, bakanajya kure bagaragaza ko ntaho yaba yarayakuye mu gihe nta gikorwa gikomeye kizwi afite mu gihugu.
Amakuru avuga ko Shaddyboo nta nzu cyangwa imodoka ye bwite atunze mu buryo buzwi cyane ko kenshi akunze kugenda muri Taxi Voiture. Inshuti ze za hafi zinavuga ko n'inzu atuyemo i Kibagabaga ayikodesha.
Ku rundi ruhande ariko, ni abakire benshi batagira inzu zabo bwite, batanafite n'imodoka zibanditseho kuko wenda inyungu bayikura mu kuba batabifite.
Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yakije-umuriro-nyuma-yo-kuvuga-ko-atunze-akayabo-ka-miliyoni-240/
la prostituta
ReplyDelete