Simba SC yabonye umutoza mushya watojeho Real... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Simba Sport Club yari imaze igihe iri gushaka umutoza mushya nyuma yo gutandukana n'uwayitozaga ariwe Didier Gomes da Rosa ukomoka mu Bufaransa.


Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ni bwo Simba Sport Club yatangaje ko yamaze gusinyisha Pablo Franco Martin ukomoka muri Espagne.


Pablo Franco Martin wasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Simba, yungirije Julen Lopetegui muri Real Madrid

Pablo Franco Martin wavutse mu 1980, abaye umunya- Espagne wa kabiri uje gutoza muri Tanzania mu myaka ya vuba, nyuma ya Zeben Hernandez waje muri Azam FC mu 2016.


Pablo Franco Martin ari kumwe na Zidane 

Pablo Franco Martin ugomba gufasha ikipe ya Simba Sport Club kwegukana igikombe cya CAF Confederation Cup, yatoje amakipe atandukanye muri Espagne harimo, ikipe ya kabiri ya Getafe yatoje kuva 2014/15 atoza Getafe nkuru 2015, Mu 2018 yerekeza muri Real Madrid ariko ari umutoza wungirije. Kuri ubu Pablo Franco Martin aje muri Simba avuye mu ikipe ya Qadsia Sporting Club yo muri Kuwait aho yari ayimazemo hafi imyaka ibiri.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111182/simba-sc-yabonye-umutoza-mushya-watojeho-real-madrid-111182.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)