Sobanukirwa! Akamaro ko kurya chapati ku buzima bwacu – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chapati ushobora gusanga benshi muri twe tutazi akamaro ifitiye umubiri wacu ku ifunguro cyane cyane irya mu gitondo cyangwa nijoro.

Ni icyo kurya gifite inkomoko mu bihugu byo muri Aziya cyane cyane mu Buhinde, kikaba cyarageze mu bihugu byacu mu gihe cy'ubukoroni aho abacuruzi b'abahinde bazaga muri Afurika cyane cyane mu bihugu byegereye inyanja y'abahinde ari byo Tanzaniya na Kenya, ari byo biribwa bikundira cyane.

Zikorwa hifashishijwe ifu y'ingano, bikaba byiza kuyikora mu ngano zuzuye (zisebwa zimaze gutonorwa gusa, atari izakozwemo ifarini).

Ingano ni isoko nziza ya vitamin B na vitamin E, imyunyungugu nka Iode, Zinc, Manganese, Silicon, Arsenic, Chlore, Selenium, Magnesium, Calcium,Ubutare, Umuringa. Kubera kandi ingano zuzuye zigira igipimo cy'isukari iri hasi, n'abarwayi ba diyabete iri funguro bararyemerewe.

Ibi byose biboneka muri chapati, nibyo biyigira ikiribwa cyiza ku buzima bwacu.

Akamaro ka chapati ku buzima

Uruhu rwiza

chapati zituma uruhu rurushaho kuba rwiza
Ikungahaye kuri zinc ifasha uruhu guhorana itoto

Kuba ikungahaye kuri Zinc, bituma iba ikiribwa cyiza gifasha kugira uruhu rwiza, kuko uyu munyungugu uzwiho kuba ufasha mu kugira uruhu rucyeye.

Igogorwa

Nubwo tujya twibeshya; nyamara burya ni nziza kurenza umuceri iyo bigeze ku bijyanye n'igogorwa rikozwe neza. Ndetse ku bajya bananirwa kurya ku manywa, kuzifata mu gitondo bituma igifu gikora neza nuko ukagera amasaha ya ku manywa ushonje

Ibinyasukari

Nubwo ifite igipimo cy'isukari cyo hasi, ariko dusangamo ibinyasukari binyuranye kandi by'umwimerere. Bifasha umubiri guhorana ingufu

Muri chapati habamo amasukari meza

Amaraso

Muri chapati usangamo ubutare. Ubutare buzwiho kuba butuma igipimo cya hemoglobin mu maraso kiba cyiza bityo bikarinda umuntu indwara yo kubura amaraso izwi nka anemia.

Kwituma impatwe

Niba wafashwe nubu burwayi, gerageza urye chapati ikoze mu ngano zuzuye. Kubera ko irimo fibre nkeya bizagufasha koroherwa n'uburwayi

Kurinda kanseri

Chapati iri mu biribwa birinda kanseri

Dusangamo fibre zinyuraye na selenium. Ibi byose bifatanyiriza hamwe kurwanya indwara za kanseri zinyuranye cyane cyane izo mu rwungano ngogozi.

Chapati tuvuga aha ni izikoze mu ngano zuzuye cyane cyane, kandi zatekeshejwe amavuta meza ntabwo ari chapati ubonye yose.

Src: umutihealth



Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-akamaro-ko-kurya-chapati-ku-buzima-bwacu/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)