SOS Rwanda izanye igisubizo ku gituma abana bajya mu muhanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango mpuzamahanga wita ku bana SOS Children's Villages Rwanda uvuga ko uzanye umushinga witwa 'Kura Umenye', ugamije gukemura igitera abana kujya mu muhanda.

Mu gihe ikibazo cy'abana bo mu muhanda gikomeje gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu, uyu muryango uvuga ko umushinga 'Kura Umenye' wafasha mu gukemura ibibazo bisanzwe bibangamiye umwana mu muryango bikaba byanamuviramo kujya mu muhanda.

Kwizera Jean Bosco umuyobozi wa SOS Children's Villages mu Rwanda arabisobanura.

Ati 'Uyu mushinga icyo ugamije,  ni uguha umwana  ahantu yishimiye kuba, ukamurinda kujya ku muhanda  n'ahandi hantu hadakwiriye  atagombye kuba.  Tukaba tuzabikoraho  tubasanga mu miryango, no mu mashuri. Harimo  imwe mu ngamba ikomeye  yitwa gukomeza umuryango, tuzabikora mu buryo butandukanye tubafasha mu bijyanye n'ubukungu, kwiteza imbere, tuyifasha mu kuyubaka  mu buryo bw'imibanire. '

Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango MIGEPROF ivuga ko ibigo byose bikwiye gushaka uko byafasha mu kugira umuryango ubere umwana.

Silas Ngayaboshya ni umuyobozi ushinzwe iterambere ry'uburinganire no kongerera ubushobozi abagore muri iyi  Minisiteri.

Ati 'Umuryango niho ibibazo biva bitera abana kujya mu muhanda. Mwabonye  ko uzahera mu muryango(umuhsinga) ugakora ku buryo imiryango yakubakirwa ubushobozi,  ndetse igakangurirwa  gushyiraho umurynago ubereye umwana kugira ngo ntihagire umwana ujy amu muhanda.'

Yunzemo agira ati 'Icyo tugiye gukora ni  ugukomeza gushishikariza  abandi bafatanyabikorwa  bashoboka,  kugira ngo nabo barebe  ko  ubu buryo bwakora no mu tundi turere.'

Uyu mushinga 'Kura Umenye' uzamara imyaka ine, ukazafasha abana barenga  ibihumbi 32, barimo abagera ku bihumbi  bine bari baravuye mu mashuri, bazigishwa imyuga  bakazaturuka mu miryango isaga 1000.

Abo uyu mushinga uzafashabari mu turere 8 turimo Musanze, kayonza, Gicumbi, Gasabo, Nyamagabe, Huye, Rwamagana na Bugesera.

  • Umushinga Kura Umenye witezweho gukemura ibibazo bituma abana bajya mu muhanda
  • Umuyobozi wa SOS Children's Villages mu Rwanda Kwizera Jean Bosco, avuga ko uyu mushinga ugamije guha umwana ahantu yishimiye kuba
  • Silas Ngayaboshya, Umuyobozi muri MIGEPROF, avuga ko bagiye gushishikariza abandi bafatanyabikorwa gushaka uko bafasha mu kugira umuryango ubere umwana.

The post SOS Rwanda izanye igisubizo ku gituma abana bajya mu muhanda appeared first on Flash Radio TV.



Source : https://flash.rw/2021/11/22/sos-rwanda-izanye-igisubizo-ku-gituma-abana-bajya-mu-muhanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sos-rwanda-izanye-igisubizo-ku-gituma-abana-bajya-mu-muhanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)